Imvura nyinshi yatumyea Nyabarongo yuzura berenze, ihagarika ingendo Kigali-Intara y’Amajyepfo

Ingaruka mbi z’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 7 Gicurasi 2020, zikomeje kwiyongera, yatumye umugezi wa Nyabarongo wuzura amazi ufunga umuhanda unyura ku kiraro cya Nyabarongo uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo.

Kuzura kwa Nyabarongo kwahagaritse ingendo by’igihe gito, aho zongeye gusubukurwa ahagana saa Yine z’ijoro zo kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gicurasi 2020, amazi atangiye kugabanuka.

Ingendo zihuza Kigali n’Amajyepfo zari zahagaritswe ku mugoroba ahagana saa Moya. Imodoka z’abiganjemo iz’abantu ku giti cyabo zahagaritswe ariko nyuma y’uko ubuyobozi bwasuzumye imiterere y’ikibazo zaje kwemererwa gutambuka.

Abageze kuri Nyabarongo mbere babanje gukoresha umuhanda wa Ruliba unyura mu gace ka Norvège kuko amazi yari menshi cyane, ku buryo batashoboraga kwambuka.

Mu gitondo cyo ku wa Kane, kandi amazi yo muri Nyabarongo yatumye ingendo zihuza Nzove-Skol- Rutonde zihagarikwa, nyuma yo kuzura mu muhanda.

Imvura yanangije ibikorwa remezo birimo ikiraro cya Gahira ku mugezi wa Nyabarongo gihuza Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke. Byatumye ingendo zihuza utu turere zihagarara.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko imvura iziyongera mu gihugu ugereranyije muri iyi minsi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, yahitanye ubuzima bw’abaturage 72 hirya no hino mu gihugu, ikangiza ibikorwa remezo birimo ibiraro n’inzu.

Hangiritse kandi ibikorwa remezo birimo imihanda nk’umuhanda Gakenke-Vunga- Musanze, inzu 91 zasenyutse, ibiraro bitanu byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure.

Kubera ko imvura imaze igihe igwa ari nyinshi, byatumye amazi aba menshi mu butaka byongera inkangu n’ingaruka zazo.

Minema yasabye abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

MINEMA yasabye abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza harimo gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi,ruhurura, imigende n’imyuzi. Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi,inkangu,ahandi babujijwe na Polisi n’izindi inzego.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *