Ngiyi impamvu abakobwa b’ibizungerezi bagumirwa kandi abandi barongorwa buri munsi

Abantu benshi bakunze kwibaza no gushaka kumemenya impamvu usanga abakobwa b’ibizungerezi baragumiwe ntibashake ingo ngo bubake nk’abandi nyamara abandi barongorwa buri munsi.

Umusomyi.com, twabazaniye zimwe mu mpamvu ziri gutuma bene abo bakobwa batari kurongorwa kandi mu by’ukuri tubatangiraho urugero rw’abakobwa bagaragara neza. Nguyu rero umukobwa udapfa kubona umugabo:

  • Umukobwa ukunda ibintu kurusha abantu

Uzabona inkumi nziza yambaye neza isa neza mbese yaka! Ariko ntuzahure n’ibyago byo gusanga ikunda cyane imirimbo ya zahabu na diyama, imyenda y’igiciro, imibavu y’imitaliyani iza n’indege, inkweto zitagurirwa Nyabugogo mbese akunda icyo bita ’Luxe’.

Muri we burya nta mwanya w’urukundo kuri wowe urimo, ibyo yimariyemo ngibyo. Buri gihe azaba akubaza uko konti yawe ihagaze ngo yumve niba yabonamo ay’agasheneti kagezweho . Azi gusetsa cyane azi n’uburyo bwo kugukurura ukamuha icyo ashaka cyose.

  • Umukobwa ukunda rwaserera

Ubundi uyu uzanasanga akunda film za actions, mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga, ntaho agera ngo ahave amahoro, ahorana intonganya n’abantu asanze.

Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru. Kuri we ubuzima bwe ni film kandi akaba ari we ‘type’ (acteur principale). Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa.

  • Niwe utegeka

Uyu mukobwa akunda gutegeka ko ibintu bigenda uko ashaka. Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe azaguhindura irobo ‘Robot’. Umunsi wa mbere muzapanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira, nuzuyaza akubwire ati “Ahubwo hansange niho njye ubu ngeze”.

Numukunda umenye ko ugiye gutakaza ubwigenge ku buzima bwawe. Azaba umugabo kuko nibyo akunda, no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije, bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya n’ugushaka kwe ntatinya no kugukora munsi y’amatwi.

  • Ni Nyirabirori

Imibyizi na weekend kuri we birasa. Afite imyenda myinshi yo gusohokana kurusha iyo gukorana. Akurikirana akambaro kagezweho, akunda cyane kuba agaragara ko acyeye, ndetse iyo byanze arakwishotorera.Azi aho utbyiniro n’utubari dushya turi, hoteli zose azizi mu busa.

  • Ntajya akura mu mutwe

Imyaka arenda kuyingayinga nyirabukwe ariko imyifatire ni nk’umwana. Gufata inshingano, ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba. Mu rukundo arahumye umujyana aho ushaka. Mu by’ukuri icyo uyu akeneye ni se si umugabo wo kumurongora.

Usanga ameze nk’ushaka gusingira ubwana bwe yenda igihe cyabwo yaragize bubi. Nushaka kumugira umugore ubwo uzamushakira n’umuganga wo mu mutwe uzajya unahemba agufashe kumukuza mu bwenge. Gusa ni ‘abana beza’ kandi banezerwa, ariko niba ushaka kubaka uyu murekere abubatse yenda!

Ibi tuvuze haruguru rero bikunze kuba aribyo biranga abakobwa benshi b’ibizungerezi bikaba kandi aribyo bituma bahera iwabo ntibarongorwe, gusa si bose habamo n’ababoneka beza cyane ku masura ariko bakagira imico myiza yishimirwa n’abasore.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “Ngiyi impamvu abakobwa b’ibizungerezi bagumirwa kandi abandi barongorwa buri munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *