Imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yahiye irakongoka

Imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, irashya irakongoka.

Iyo modoka yafashwe n’inkongi ubwo yari igeze mu kagali ka Nyabisindu, umudugudu wa Gihogere, umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu muhanda wa kaburimbo uva i Nyabisindu werekeza munsi y’ahari icyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Ntabwo icyateye iyo nkongi kiramenyekana gusa umwe mu babonye n’amaso iyo nkongi yabwiye itangazamakuru ko imodoka yageze mu muhanda igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa yine z’umugoroba, abaturage batinya kuyegera kuko hari harimo ibyuma bimwe biri guturika.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ryahageze ariko yasaga n’iyamaze gukongoka.

Ntabwo intandaro y’iyo nkongi iramenyekana, gusa uwari utwaye iyi modoka ntacyo yabaye, kuko ngo ubwo yayisohokagamo ahagaritswe n’ababonaga umuriro muke ugrnda inyuma y’imodoka, hahise haturika ikintu iba iragurumanye.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “Imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yahiye irakongoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *