Imitoma y’agahebuzo ubwira umukunzi wawe akirirwa yisetsa kubera kugutekereza ubudatuza

Mu rukundo habamo intekerezo nyinshi zitandukanye; hakaba n’ubwo umukunzi wawe akubwira ko uri mwiza ariko wowe ntubashe kubyibonaho.

Hari amagambo twakuzaniye ushobora kubwira umukunzi wawe uko yaba ameze kose akumva ko akunyuze kandi ko unezezwa no kuba ari we mwikundanira, mbese ko nta wundi uteze kumurutisha mu buzima bw’urukundo rwanyu.

Ngaya rero amagambo ashobora kugufasha gutuma umukunzi wawe yakira ko asobanuye byinshi kandi byiza kuri wowe birimo no kuba ari ububiko nyabwo bw’ibyishimo byawe.

Nshuti mukundwa, maze igihe kitari kirekire mbona usa n’utanezezwa n’uko umubiri wawe uteye, gusa mubyukuri njye siniyumvisha impamvu yabyo kuko njye mbona ntawe muhanyije ubwiza. Ndagirango nkumenyeshe ibintu bikurikira.

Kuva ku mutwe kugera ku musatsi uri mwiza, ni yo mpamvu mpora iteka numva nagumana nawe ubuziraherezo. Ntibinyorohera kuba iteka nakubwira buri kimwe ntekereza ariko muri njye iteka mba mpora ntekereza kandi nshimishwa no kwitwa umugabo/umukunzi wawe.

Burya iyo ubona nita ku mubiri wanjye mba ngirango ndebe ko nasa nkawe ariko kubishyikira ntibyanyorohera kuko uri mwiza by’agahebuzo mukundwa kandi ubwiza bwawe ntubushakisha kuko ni karemano waraburemanwe.

Ngukunda uko uri mukundwa, Nezezwa iteka no kukubona wiyitaho ngakunda guhora nitegereza ubwiza bwawe. Ibyo ni bimwe mu binyereka kandi bikampamiriza urwo unkunda bigatuma iteka mba umunyamahirwe wo kuguhora iruhande.

Gusa hari ikintu cy’ingenzi nkumenyesha; ngukunda uko uri kose. Ni yo mpamvu nitwa umunyamahirwe kuva wanyemererako tuzahora iteka dusangira akabisi n’agahiye. Uri mwiza imbere n’inyuma n’utabibona yaba yigiza nkana.

Urukundo burya rurabagarirwa, urukundo kandi rurasigasirwa. Iyo rwitaweho ruraramba ntirusaza.

Tubifurije kugira urukundo ruramba kandi rukura ariko rudasaza, umusomyi.com

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “Imitoma y’agahebuzo ubwira umukunzi wawe akirirwa yisetsa kubera kugutekereza ubudatuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *