Imikino n’amarushanwa byahagaritse mu Rwanda kugeza muri Nzeri uyu mwaka

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibikorwa byose by’imikino n’amarushanwa bihagaritswe mu Rwanda kugeza byibuze muri Nzeri uyu mwaka, bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2020, yavuze ko bafashe icyemezo bashingiye ku mabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda yo ku wa 30 Mata, arebana n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ingingo ya mbere ni irebana no gusubukura ibikorwa bya Siporo, Minisiteri ya Siporo yavuze ko “ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe hanze byemewe kuva ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi, ariko igakorwa hubahirijwe amabwiriza yo guhana intera hagati y’abantu.”

Ahantu hasanzwe hakorerwa siporo (Stade, gym, pisine, ibibuga bya Tennis, Volleyball, Basketball, Golf n’ibindi by’imyitozo) bizakomeza gufungwa kugeza hatanzwe andi mabwiriza.

Ingingo ya kabiri ni irebana no gusubukura imikino n’amarushanwa. Minisiteri ya Siporo yavuze ko ishingiye ku bitekerezo byafatiwe mu nama yayihuje n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino ku wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi, hemejwe ko “imikino n’amarushanwa y’imbere mu gihugu bizasubukurwa guhera muri Nzeri 2020, imyitozo igatangira ukwezi mbere yaho (muri Kanama 2020).”

Amashyirahamwe y’imikino yasabwe kuganira n’abanyamuryango bayo, amakipe, abayobozi, abatoza n’abakinnyi bagatangira gukora gahunda z’ahazaza bagendeye kuri iki cyemezo.

Yavuze ko kandi ko “Gusubukura amarushanwa n’imikino bizashingira ku isuzuma rizakorwa na Minisiteri y’Ubuzima, inzego zishinzwe kurwanya Coronavirus na Guverinoma y‘u Rwanda.”

Ku bijyanye n’amarushanwa mpuzamahanga yari kwitabirwa n’amakipe cyangwa abakinnyi b’Abanyarwanda, Minisiteri ya Siporo yavuze ko “Kugeza hatanzwe andi mabwiriza, kwitabira imikino n’amarushanwa mpuzamahanga bibaye bihagaritswe. Akaba ari nako bimeze ku bijyanye no kwakira imikino mpuzamahanga cyangwa iyo mu karere mu Rwanda.”

Iki cyemezo cya Minisiteri ya Siporo cyatumye amashyirahamwe atandukanye atangira kwiga uburyo asozamo amarushanwa yayo.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rizicirana n’abanyamuryango baryo ejo ku wa Gatanu kugira ngo barebere hamwe uko amarushanwa bari bafite yasozwa. Ibi bizakorwa kandi no mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball (FERWABA).

Shampiyona ya Handball ishingiye cyane ku makipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza, yamaze guseswa nyuma y’uko amashuri azongera gufungura muri Nzeri uyu mwaka.

Ibikorwa by’imikino byagaharitswe mu Rwanda kuva tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko hari umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 268 mu gihe abakize ari 130.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *