Ikipe ya Kagano yakubitiye mu gafuka Nyabitekeri ikayitwara igikombe iri kwitoza hakoreshejwe ikoramabuhanga

Ikipe ya Kagano yo mu karere ka Nyamasheke iherutse gutsina ikipe ya Nyabitekeri, nyuma yo gutsinda ikipe ya Mahembe abenshi bavugako yari yarigize ubukombe n’akari aha kajyahe mu kwiharira ibikombe byo muri aka karere.

Mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2020, Kagano yatwaye igikombe ku mukino utoroshye wari wayihuje n’ikipe ya Nyabitekeri nyuma yo gutsinda ikigugu, ari cyo kipe ya Mahembe yari imenyerewe cyane mu kwikubira ibikombe muri Nyamasheke.

Mu mukino utari woroshye muri 1/2 wahuje ikipe ya Kagano n’ikipe ya Mahembe, wari umukino w’inyanamuntu, kuko bitari binoroshye aho byatsindanye kuri penality nyuma yo kugwa miswi banganyije ubusa ku busa (0-0).

Dore uko imikino 4, ya nyuma yahesheje ikipe ya Kagano igikombe yagenze:

1/8: Kagano 2: 0 Shangi; Ku kibuga cya Nyamasheke.

1/4: Kagano 1:0 Ruaharambuga; Ku kibuga cya Nyamasheke.

1/2: Kagano  0:0 Mahembe (Kagano itsinda penality 4 kuri 3 za Mahembe); Ku kibuga cya Kirambo.

Final: Kagano 2:0 Nyabitekeri, Kuwa 08/03/2020; umupira ubera ku kibuga kiri i Nyamasheke hafi n’Akarere, ari na ho iyi kipe ya Kagano isanzwe ikorera imyitozo.

Meya w’akarere ka Nyamasheke ashyikiriza Kapiteni w’ikipe ya Kagano igikombe

Ubwo iyi kipe yatwaraga igikombe cy’Umurenge Kagame Cup mu karere ka Nyamasheke, ibyishimo byari byose ku bakinnyi n’umutoza, by’umwihariko ku baturage b’aka karere ka Nyamasheke bavugagako bakuyeho agahigo k’ikipe ya Mahembe ngo yari yarigize akaraha kajyahe banasezereye muri 1/2 cy’iri rushanwa birangira banegukanye igikombe.

Ni na yo mpamvu, Boston, umutoza w’ikipea ya Kagano, yatangarije Umusomyi.com ko we n’ikipe atoza kuri ubu ari no guha imyitozo yifashishije terefone mu rwego rwo kwirinda ubwandu bushya n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ko bashimira byimazeyo aba baturage b’umurenge wa Kagano bagize uruhare cyane mu gutwara iki gikombe batanga inkunga ku ikipe n’iyo kuza gufana imikino yose mu rwego rwo kubashigikira.

Ngo n’abandi bakomeze bifashishe ikoranabuhanga bakomeze imyitozo ni byo byabafasha muri ibi bihe turimo bikomeye.

Boston, umutoza w’ikipe ya ya Kagano yishimira igikombe cy’Umurenge Kagame Cup
Ku ruhembe rw’abafana b’ikipe ya Kagano, badutangarije uyu mugabo witwa Hakizimfura jean Chrizo witangira iyi kipe mu buryo bukomeye. 

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *