Igihano cyahawe abakobwa bangije igitsina cya mugenzi wabo ntikiri kuvugwaho rumwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gukatira igifungo cy’imyaka 25 abakobwa 6 n’umusore umwe bashinjwaga guhohotera mugenzi wabo Mukamana Sandrine. Banaciwe ihazabu rya miliyoni 4 z’amanyarwanda.

Abakatiwe imyaka 25 ni Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Tonny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu batuye mu murenge wa Kimisigara mu karere ka Nyarugenge.

Kuwa Mbere Taliki ya 09 Werurwe 2020 nibwo urubanza rw’aba bakobwa 6 n’umuhungu umwe bakekwagaho gukubita mugenzi wabo witwa Mukamana Sandrine, bakamwogosha ku ngufu rwaburanishijwe.

Umucamanza yavuze ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuko abaregwa bose bafatiwe mu cyuho mu gihe abaregwa bose uko ari barindwi bahakanye ibyaha baregwa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibikoresho aba bakobwa n’uyu muhungu umwe bakoresheje bogosha mugenzi wabo bamuhora gutwara umukunzi w’umunyamahanga uwitwa Nkamiro Zaina ndetse ngo no gukwirakwiza ibihuha ko nyina w’uyu Zaina yishwe na SIDA.

Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa bose uko ari 7 buri umwe igihano cyo gufungwa imyaka 25 muri gereza. Ubushinjacyaha buvuga ko iyo Sandrine baza kumwica barigusabirwa igihano cya Burundu.

Umwunganizi mu Mategeko uregera indishyi ahagarariye Sandrine yabwiye Urukiko ko abaregwa bose uko ari barindwi bagize umutwe w’abagizi ba nabi ndetse bakwiriye gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 100Frw.

Aba bakobwa n’umusore bashinjwaga gukubita mugenzi wabo tariki 28 Gashyantare 2020 bahamwe n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi ariyo mpamvu inyundo ya nyuma y’umucamanza yemeje iki gifungo twavuze.

Uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame muri Salle ya Maison de Jeune Kimisagara yari yakubise yuzuye.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

10 thoughts on “Igihano cyahawe abakobwa bangije igitsina cya mugenzi wabo ntikiri kuvugwaho rumwe

  1. Bazajurira icyo gihano mu rukiko rukuru,buriya umucamanza azashira mugaciro ubwiregure bwabo abagabanyirije igihano cg abohereze mu rukiko rw’ibanze

  2. Ariko se koko ubundi nk’abari b’u Rwanda kandi mbona bageze mu kigero cyo kwitwararika bakarongorwa bagashinga ingo bakanagira barumuna babo inama nziza ni byo bahisemo gukorera mugenzi wabo? Ubwiza bupfuye ubusa gusa. Sinavuga ngo ni beza kuko Ubwiza bw’umwari bumugeza i bwami arko ubwenge bwe bukamugenera igihe amarayo. Abasore ntimukaturenganye ngo ntituzana abagore ibidukanga ni byinshi. Gusa ndumiwe pe babakubitiye mu kadeyi neza neza

  3. Ntakiza cyagereza ariko abantu 7 nibenshi baba baranamwishe Imana ikinga akaboko nibura Iyo aba umwe wadohora but iriya ni imwemumitwe yabagizi banabi But babagabanyirize

  4. oya bazajurire uyu mucamanza nawe ntabwo ndikumushira amakenga
    hashobora kuba harimo akantu yego baracumuye ariko imyaka 25 nimyinshi bishe umuntu c? habeho gushyira mugaciro

  5. Eeeee,ntibizoroha,ngo umuntu amanika agati yicaye,yajya kukamanura bikagenda gute harya?
    wenda bazajurira nibiba ngombwa bagabanyirizwe,ariko byibuze amategeko azaba yarakurikijwe,gusa ni abagome.

  6. Ark c itangazamakuru ribikurahe ibyo gukata igitsina ko murubanza icyo kirego kitagaragaye???? Oya rwose icyo gihano kirakabije imyaka 25 sha barakosheje ark bariya bagore babakatiye wagirango bajyaga babatwarira abagabo bararengereye kbs nibajurire harigihe Imana yabacira inzira nziko bamaze kwicuza egoko Sandrine yarakize ntanukwezi kurashira kandi babandi bocyereje abana munzu bamwe bararekuwe yewe ntawamenya uru rukiko …..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *