Ifoto y’Umunsi! Umusore yafashwe asambanya umwana wigiraga ku ishuri bamuhata igiti banamwabika ikiziriko

Nkuko bimenyerwe hirya no hino ku isi, hakunze kugenda havugwa ibintu byinshi bitandukanye, bigatangaza bamwe abandi bakumirwa. Ku bw’ibyo rero abenshi bakomozaho bagira bati ‘Isi irashaje’, abandi bati ‘isi igiye kurimbuka.’

Muri iyi nkuru rero y’ifoto y’umunsi, tubahitiramo amafoto yabiciye biracika hirya no hino ku isi, yaba ari mu binyamakuru cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga. Ni yo mpamvu tugusaba kugumana natwe no kudusura kenshi kuri www.umusimyi.com ngo ujye ubasha guhora ugendana n’igihe kandi umenye uko hirya no hino byifashe buri munsi.

Mu ifoto y’umunsi yo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2020, twabazaniyemo inkuru y’umugabo wo mu gihugu cya Nigeria wafashwe asambanya umwana w’imyaka 13 y’amavuko, ubwo yamutegeraga mu nzira agiye ku ishuri maze amwihinana mu gihuru atangira kumusambanya.

Ibi byabaye kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020, ubwo Oga Chucks, uyu mugabo yasambanyije uyu mwana wigiraga ku ishuri. Ubwo ibi byabaga, uyu mwana yavugije induru atabaza abahisi n’abagenzi, maze aza kumvwa n’abagore 2 bitambukiraga barebye babona ni uwo mwanayambaye ubusa ari guhohoterwa atabaza.

Baje kumutabara mu kanya gato haba haje izindi nsoresore, maze uyu mwana abasobanurira uko byamugendekeye, izo nsoresore zihita zanjama uwo mugabo zimuhata igiti zirangije zimushyiramo ikiziriko zimushyikiriza inzego z’umutekano.

Ku bundi butabazi bwahawe uyu mwana w’umukobwa wasambanyijwe ajya ku ishuri, ni uko bamwihutanye kwa muganga ngo yitabweho n’abaganga ngo barebe ko ubuzima bwe babukiza.

 

Polisi y’Igihugu yatangaje ko abasore babiri bagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bakubita umucuruzi wa Mobile Money bakanamwambura, bafashwe umwe akaraswa agapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano undi atabwa muri yombi.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), bataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe agapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga.
Mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisigara n’umusore umwe, haravugwa amakuru y’abantu batandatu barimo abakobwa batanu bari mu maboko y’ubutabera bakekwaho gukubita no gukomeretsa mugenzi wabo, kugeza ubwo bamwangije imyanya ndangagitsina.
Abakobwa 5 n’umusore umwe bafunzwe bazira kwangiza igitsina cya mugenzi wabo bamuziza umugabo

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

2 thoughts on “Ifoto y’Umunsi! Umusore yafashwe asambanya umwana wigiraga ku ishuri bamuhata igiti banamwabika ikiziriko

  1. Aka kantu mwatekereje ni keza cyane rwose. ahubwo iyi nkuru ntikajye ibura mujye muzana n’udushya twinshi cyane umusomyi.com ndabakunda!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *