Iby’ingenzi ugomba kumenya ku mateka ya Julius Nyerere wabaye Perezida wa mbere wa Tanzania

Kambarage Julius Nyerere yavutse ku itariki ya 13 Mata 1922, avukira mu bwoko bw’aba Zanaki; yitaba Imana tariki ya 14 Ukwakira 1999 i Londre mu gihugu cy’Ubwongereza ku myaka 77. Nyerere yavukiye ahitwa Butiama, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanganyika; ni muri Tanzania y’ubu.

Julius Nyerere, umwana w’umutegetsi wo mu bwoko bw’aba Zanaki, yavutse ku mugore wa 5 mu bagore 22 ise yari afite. Yize mu ishuri rya Tabora Secondary School akomereza muri Makerere College i Kampala, muri Uganda. Amateka y’uyu mugabo kandi agaragaza ko yize mu mashuri atandukanye ya Catholique ari naho batangiye kubonera ubwenge bwe buhambaye.

Nyuma yo kumubonaho ubwenge buhambaye, Nyerere yafashijwe kujya kwiga muri muru kaminuza ya Makere, ibijyanye no kwigisha. Nyuma yokuhiga yabanje kwigisha imyaka igera kuri 3, nyuma abona buruse ya Leta yo kujya kwiga muri kaminuza yo mu Bwongereza, ajya kwiga ibijyanye n’amateka na politike y’ubukungu.

Julius Nyerere yabaye umunyatanzania wa mbere wize mu gihugu cy’Ubwongereza, aba n’uwa 2 mu kubona impamyabumenyi yo hanze ya Afurika.

Ubwo yigaga muri Makerere, yatangiye kwandika ibitekerezo bye birwanya ubukoroni, hari mu mwaka w’1943. Ubwo yarangizaga kwiga, yaje kwigisha iwabo ndetse aza no kwirukanwa kubera ibitekerezo bye byarwanyaga ubukoroni. Ibi ntibyamuciye intege ahubwo byatumye akaza umurego.

Ubwo yarangizaga kwiga mu Bwongereza yaje kwigisha i Dar es-Saalam, ari na ko akomeza politike yo guharanira ubwigenge yamugejeje ku mwanya wo kuba minisitiri w’intebe, n’ubwigenge bwa Tanganyika mu mwaka w’1961.

Mwalimu Julius Nyerere yari umunyapoliyike w’umunyatanzaniya. Julius Nyerere, ni we wabaye perezida wa mbere w’igihugu cya Tanzania, kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu mwaka w’1962 kugeza mu mwaka w’1985.

Mu mwaka w’1964, yahuje Tanganyika na Zanzibar biba igihugu kimwe [Tanzania], abiyobora byombi.

Nyerere yashakanye na Maria Waningu Gabriel Magige [MariaNyerere] 1953, banabyaranye abana 8. Mu miyoborere ye yashyize imbere politike ya Ujama yatezaga imbere ubukungu. Yateje imbere uburezi n’ubuhinzi mu gihugu, anengwa gufunga nta rubanza no kutorohera abatavuga rumwe na we n’ubwo yahaye abaturage kuvuga ibyo bashaka mu bitangazamakuru no mu nteko ishingamategeko.

Mwalimu Julius Nyerere yari impirimbanyi irwanya igitugu cy’ubutegetsi bw’ubukoroni. Uyu mugabo ufatwa nk’intwari, yagejeje igihugu cye ku bwigenge mu mahoro no mu biganiro, nta ntambara ibayeho cyangwa imvururu izo arizo zose. Nyerere kandi yahombye politike y’iterambere n’ubukungu byihariye, anafasha kandi ibihugu byinshi mu majyepfo ya Afurika kugera ku bwigenge bwabyo.

Uyu mugabo n’ubwo yakoze izina ku rwego ruhanitse nka perezida, azwiho kwicisha bugufi kandi nta n’imitungo ihambaye yagiraga, aho yanategetse ko abana be bigana n’abandi mu mashuri ya Leta adashingiye ku cyubahiro n’igitinyiro cy’uko ari perezida.

Mu miyoborere ye yarwanyaga cyane abayobozi barya ruswa n’abigwizaho imitungo cyane ko na we atabikoraga. Yatanze amahirwe yo kwiga kuri buri munyatanzania wese aho ava akagera, arangwa kandi no kurwanya inzara mu baturage b’igihugu cye.

Mwalimu Julius Nyerere anafatwa nk’umunyafurika nyawe wagize uruhare rukomeye mu gutuma uyu mugabane wacu wa Afurika ugira ubwigenge n’ubwisanzure busesuye kandi ko Afurika yagira ijambo. Uyu kandi ni umwe mu bashinze umuryango w’ubumwe bwa Afurika kuri ubu wahindutse Afurika yunze ubumwe.

Nyerere yanakunzwe n’ingeri nyinshi z’abantu haba mu gihugu cye ndetse no hanze yacyo, agera n’aho bamwita Baaba wa Taifa, bishatse kuvuga ‘Papa w’igihugu’ ‘Umubyeyi w’igihugu’.

Julius Nyerere wahawe akazina ka Mwalimu yagejeje Tanzania ku rwego rw’igihugu gifite amahoro arambye muri aka gace k’ibihugu dutuyemo, akaba kandi yaranenze ukuntu Urwanda rufite abaturage bavuga ururimi rumwe batinyutse gutemana bakamarana hagati yabo.

Mu mwaka w’1985, Nyerere yihitiyemo Ali Hassan Mwinyi, ngo amusimbure ku mwanya wa Perezida kandi bikorwa mu mahoro.

Kubera ubutwari n’icyubahoro bya Julius Nyerere, hari byinshi yagiye yitirirwa birimo Ikibuga cy’indege, Inyubako, imihanda n’ibindi

Mwalimu Julius Nyerere yitiriwe ikibuga cy’indege Julius Nyerere International Airport

 

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “Iby’ingenzi ugomba kumenya ku mateka ya Julius Nyerere wabaye Perezida wa mbere wa Tanzania

  1. Uyu mugabo ni intwari kabisa Afurika iyo itagira abantu nkaba sinibaza aho tuba turi kongera kubona nkabo bizatugora hhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *