Ibya Kizito Mihigo wafashwe agerageza gutorokera i Burundi byamenyekanye

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rubinyujije ku rubuga rwarwo rwa Twitter rwamaze gutangaza ibyaha Kizito Mihigo akekwaho wafashwe agerageza kwambuka umupaka.

Ku munsi w’ejo nibwo ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu hakwirakwiriye inkuru nyinshi zivuga ko Kizito Mihigo yafashwe agerageza gutorokera i Burundi.

Abantu bamwe bakomeje kwibaza kubw’aya makuru niba ari impamo cyangwa ari impuha dore ko inzego zibishinzwe zari zitatagira icyo zitangaza.

Ubutumwa RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter buragira buti :”Kuwa 12/02/2020 ku gicamunsi Inzego z’Umutekano zashyikirije RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

“Arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

By: Philippe Ndayisenga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *