Ibitaramo 2 bikomeye byahagaritswe muri Kigali kubera Icyorezo cya Coronavirus

Muri iyi minsi isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho ibihugu bitandukanye bigenda birushaho gufata ingamba mu rwego rwo gukumira no guhangana na cyo. Ni muri urwo rwego rero umujyi wa Kigali wahagaritse ibitaramo by’imyidagaduro byose n’ibindi birori bihuza abantu benshi guhera kuri iki cyumweru tariki 8 Werurwe kugeza igihe icyorezo cya COVIDー19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus kizaganyiriza ubukana.

Kuri iki cyumweru hari hateganyijwe ibitaramo bibiri bikomeye birimo icyitwa “Ikirenga mu Bahanzi” cyari kigamije guhemba umuhanzikazi Cecile Kayirebwa kubera ukuntu yateje umuco nyarwanda mu mhanga ndetse n’icy’abaramyi barimo Patrick Misigaro na Gentill Misigaro.

Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rigira riti “Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020,

Bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko Inzego z’Ubuzima n’zindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo,

Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya8 Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

Abari barahawe impushya n’Umujyi wa Kigali nabo basabwe kubahiriza ibiri muri iri tangazo mu rwego rwo gukumira icyo cyorerezo.

Mu kurengera ubuzima bw’abaturage tuributsa abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk’insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n’ahandi, gukaza ingamba z’isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe

Tubasabye kwitwararika no gukurikiza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda.

Nubwo u Rwanda rutarageramo Coronavirus,inzego z’ubuzima zikomeje gusaba abantu kwitwararika birinda kuramukanya,gukororera cyangwa kwitsamura mu ruhame,kujya mu bihugu byagezemo icyorezo n’ibindi.

Muri Afurika,ibihugu nka Misiri, Afurika y’Epfo, Senegal, Togo, Cameroon hamaze kugerwamo n’iki cyorezo kimaze kwandura abarenga 102,000 barimo 80,651 bo mu Bushinwa mu gihe abagera kuri 3,480 bamaze guhitanwa nacyo.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *