I Rwamagana, umuturage yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana

Mu ijoro ryakeye ni bwo umuturage witwa Pasiteri Theoneste Bapfakurera wo mu Mudugudu wa Gitaraga mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, yishwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari mu iduka ry’uwitwa Théophile Ntirutwa.

Nkuko iyi nkuru dukesha  Bwiza.com ibivuga, ngo abantu bagera mu 9 , baje bambaye amakote bafite n’imbunda babanza gukanga abaturage hafi yaho pasiteri Theoneste yanyweraga Fanta. Aya makuru kandi akomeza avuga ko aba bakoze ubwicanyi baje bagasanga aho pasiteri yari ari maze bagapfuka ku munwa abantu bane bari kumwe , barangiza bakica uyu pasiteri bakagenda.

Umwe mu baturage batashatse gutangazwa amazina yavuze ko aba bantu bari bitwaje intwaro za gakondo n’imbunda nto (pistol) bageze mu iduka rya Theophile Ntirutwa ahagana saa moya n’igice, ubwo yari arimo gufunga gusa ngo bagakomanga bavuga ko bashaka kwinjira.

Yagize “ Hafi saa moya n’iminota irenga. Théophile Ntirutwa yari arimo yitegura gufunga ka shop ke. Yumva abantu binjiye basunika abantu ngo binjire. We ahita aryama muri kontwari [comptoir], ubwo abo binjijwe bahise bababoha amaboko, batera ibyuma kandi banarasa umwe muri bo Pasteur Theoneste Bapfakurera ahita yitaba Imana.”

Yakomeje avuga ko Ntirushwa asanzwe ari umurwanashyaka w’ishyaka ritaremererwa gukorera mu Rwanda, DALFA-Umurinzi rya Ingabire Victoire, ngo rero akaba akeka ko abagabye iki gitero ari we bashakaga gusa ngo ntibamubonye kuko yari yihishe.

Gitifu w’Umurenge wa Muyumbu we yavuze ko abishe uyu mu pasiteri bamwicishije ibyuma kandi ko batari abajura .

Ati ” Ntabwo bari abajura kuko nta kintu bibye baje bagamije kwica, barangije kumwica barigendera, basiga bapfutse umunwa abandi bane ndetse bambuye abaturage amatelefoni yabo mbere yuko bamwica.”  “Bigaragara ko bamwishe bamuteye ibyuma ariko babanje gukangisha abaturage imbunda.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) , Marie Michelle Umuhoza, yatangaje ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abakoze ubu bwicanyi, yongeyeho kandi ko abantu bagera kuri 4 bakekwa bamaze gutabwa muri yombi . Igihe iperereza ryazarangira bikazashyikirizwa ubugenzacyaha.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *