I Rusizi, abayobozi 3 barimo umunyamabanga w’Akarere beguye ku mirimo yabo

Mushimiyimana Ephrem, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, yasezeye ku mirimo ye gusa Meya w’aka karere avuga ko nta baruwa isaba gusezera yabonye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki 05 Gicurasi ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzenguruka amakuru avuga ko Tour du Rwanda yagarutse ndetse yahereye mu karere ka Rusizi, ihereye kuri uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka karere ndetse na bamwe mu bayobozi b’imirenge muri kano karere.

Mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bivugwa ko beguye harimo Nyirazaninka Antoinette w’umurenge wa Nkanka, Tuyishime Jean de Dieu wa Nkombo na Rukesha Emmanuel wa Butare.

Aganira na Makuruki.rw dukesha iyi nkuru, Kayumba Ephrem, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yavuze ko nawe amakuru ari kuyabona ku mbuga nkoranyambaga, ko nta baruwa y’ubwegure bw’aba bayobozi arabona.

Ati: “Amakuru y’ubwegure bw’abo bayobozi ndi kuyabona azenguruka ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo ndabona ibaruwa. Muze kongera kumpamagara mu masaha ari imbere.”

Icyakora Mushimiyimana Ephrem yabwiye iki kinyamakuru ko amakuru ari uko ateguye ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi ahubwo yasezeye bitewe n’ikibazo cy’uburwayi.

Mushimiyimana ati: “Njye sineguye, kuko hegura uwatowe. njye nasezeye kubera ikibazo cy’uburwayi nari maranye iminsi. Ibaruwa nayishyikirije ubuyobozi “.

Mushimiyimana Ephrem yari umunyamabanha Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi kuva mu mwaka wa 2014.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *