I Rubavu, RIB yafashe uwakubise umusore wibye igitoki bimuviramo gupfa

Ibinyujije kuri Twitter, RIB, yatangaje ko yataye muri yombi Ntirenganya Jean Claude wo mu Karere ka Rubavu, wagaragaye mu mashusho akubita Niyonzima Salomon bikamuviramo urupfu.

Mu kwezi gushize hasakaye amashusho ku mbuga nkoranyambaga, umusore bamufashe amaguru n’amaboko bakamutambika mu kirere, undi agafata inkoni ahondagura ku kibuno.

Niyonzima w’imyaka 27 yitabye Imana mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, aguye mu bitaro bya Gisenyi.

Bamwe mu bagaragaye muri icyo gikorwa bahise bafatwa barimo Niyonzima J. Baptiste na Bitwayiki J.Bosco, abandi bari kumwe bakomeza gushakishwa.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu, RIB yatangaje ko uwagaragaye mu mashusho akubita Niyonzima na we yafashwe.

Yagize iti “Nyuma y’igihe bashakishwa, Ntirenganya Jean Claude wagaragaye mu mashusho akubita Niyonzima Salomon bikamuviramo urupfu na we yafashwe hamwe na Naberaho Afisa bafatanyije.”

“Abakekwa ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Ntirenganya Jean Claude wagaragaye mu mashusho akubita Niyonzima Salomon bikamuviramo urupfu na we yafashwe

RIB yashimiye abagize uruhare bose mu ifatwa ry’aba “bagizi ba nabi”, inongera kwibutsa ko kwihanira ari icyaha kandi ko itazihanganira uwo ariwe wese uzagikora.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *