I Nyamagabe abantu 5 bishwe n’amazi 6 bararokoka, ubwo basengaga

Abantu 11 basengeraga rwihishwa mu buvumo, batewe n’umuvu ukaze w’amazi y’imvura yaraye iguye bituma abagera kuri 5 bahasiga ubuzima mu gihe 6 aribo babashije kuvamo ari bazima.

Mu ijoro ryakeye, ni bwo mu karere ka Nyamagabe haguye imvura nyinshi yateye uyu muvu mwinshi gusanga aba bantu muri ubu buvumo bari bari gusengeramo bituma abagera kuri batanu bahita bapfa.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo CIP Twajamahoro yemeje aya makuru y’urupfu rw’aba bantu.

Yagize ati “Ayo makuru ni yo, polisi irimo gushakisha imirambo. Hamaze kuboneka imirambo ibiri indi ntabwo iraboneka”.

Ababashije gusohoka muri ubu buvumo nibo bavuze ko bari 11, ndetse ko ubwo amazi yinjiraga muri ubu buvumo bo babashije gusohokamo bagenzi babo batanu baheramo.

Amakuru avuga ko aba bantu basengeraga muri ubu buvumo rwihishwa basanzwe basengera muri EAR ya Kirambi mu Karere ka Nyanza. Abapfuye bose uko ari batanu bakomoka mu Karere ka Nyanza.

Ibi byago byaraye bibereye mu Murenge wa Cyanika mu Mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Ngoma mu mvura yaguye ku mugoroba mu masaha ya 18h00’.

Abaguye muri ubu buvumo ni:

  1. Munyengabe Anastase w’imyaka 25 y’amavuko.
  2. Havugimana Jean Laurent w’imyaka 28.
  3. Mukeshimana Jeannette w’imyaka 24, n’umwana we Irakoze Dro Bella w’umwaka umwe.
  4. Mukamazera Verdianne w’imyaka 70.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “I Nyamagabe abantu 5 bishwe n’amazi 6 bararokoka, ubwo basengaga

  1. Habonetse umwana bariya bavuzwe haruguru ndetse numwana was Jeanette dushigaje kubona Laurent na jeanette.ubu dutegereje imirambo aho yagiye gukorerwa isuzuma kubitaro by’akarere ka Nyanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *