I Ngoma, umugore,29, yishwe aciwe umutwe baranawutwara

Mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Rulenge, Akagari ka k’Agarama, Umudugudu wa Mukirimba haravugwa amakuru y’umugore, muhawenimana Janviere  wishwe urupfu rubi n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Amakuru y’Urupfu rwa Muhawenimana yamenyekanye ubwo umudamu umwe wo muri uwo murenge yajyaga guhinga mu murima we, maze yagera mu murima we agasanga bamwibye igitoki, arebye neza abona amabere y’igitoki cyaciwe agenda ayakurikiye aribwo yamugejeje ku murambo wa Nyakwigendera.

Uwo muturage yavuzeko yasanze uwo murambo nta mutwe ufite, akaba yahise abimenyesha ubuyobozi nkuko Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rulenge Mapendo Gilbert yabitangarije Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru.

Nyakwigendera akaba yari umuturage usanzwe dore ko yabaga munzu y’ubukode atunzwe no guca inshuro akaba yabanaga n’abana be babiri.

Hakaba hahise hatangira iperereza kugirango habe hashakishwa uwaba yabigizemo uruhare wese, ari nako bakomeza gushakisha umutwe wa Nyakwigendera .

Abaturage bacye bageze ahabereye icyaha bitewe ningamba zafashwe zo kudahuriza abantu benshi hamwe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, bahumurijwe n’ubuyobozi bubasaba ko batanga amakuru kugira ngo uwabikoze abe yafatwa akurikiranwe.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanwe mu bitaro bya Kibungo kugira ngo ube wakorerwa isuzumwa.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *