I Kirehe, umudaso yafashwe agiye kugurisha ibendere ry’igihugu

Mu murenge wa Nyamugali, wo mu karere ka Kirehe, Urwego rw’Igihgugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukozi mu rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) akekwaho kugurisha ibendera ry’igihugu ku mafaranga ibihumbi icumi.

Amakuru yemezwa n’inzego z’ibanze zo muri uyu murenge avuga ko, uyu mugabo yari agiye kugurisha iri bendera ibihumbi icumi ry’amafaranga y’u Rwanda [10 000Frw]. Akaba yarafashwe ku wa Mbere w’Iki cyumweru aho yasanzwe yamaze kumvikana n’uwagombaga kugura iri bendera ndetse bose bahita batabwa muri yombi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yabwiye Ukwezi dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yamaze gufatwa ndetse n’uwari ugiye kurigura bamaze gufatwa ndetse bashyikirijwe RIB.

Meya Muzungu yavuze ko bafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru kuko uyu Dasso yari arifite mu rugo ndetse yaramaze no kurishakira umukiriya.

Yakomeje agira ati “Ibyo uriya mukozi yakoze ni icyaha ariko na none turashimira abaturage kuko nibo baduhaye amakuru y’uko iryo bendera ryibwe ndetse batumenyesha n’uwari waryibye.”

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *