I Karongi, umukozi w’umurenge yaguye hasi ahita apfa

Vital Nkurunziza, wari umukozi w’Umurenge wa Mutuntu ushinzwe irangamimerere, yikubise hasi arapfa ubwo yari yaje gutoza ikipe y’umurenge we uri gukina umukino wa gicuti n’uwa Gitesi muri Karongi.

Ku mugoroba wo kuri wa Gatandatu taliki 29 Gashyantare, 2020 ni bwo uyu mukozi w’Umurenge wa Mutuntu wari ushinzwe irangamimerere( Etat Civil) yapfuye nyuma yo kwikubita hasi, akaba asize umugore n’abana babiri.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke abitangaza, uyu mugabo yari arimo areba umupira wa gicuti wahuje umurenge we n’uwa Gitesi, akaba ari we wari umutoza w’ikipe ya Mutuntu.

Ubwo umukino wari hafi kurangira, ikipe ya Gitesi yatsinze Mutuntu igitego cya gatatu, ari na ko uyu mukino warangiye.

Hashize igihe gito umukino urangiye, ikipe y’umurenge wa Gitesi itsinze Mutuntu ibitego 3-0, ngo abaturage bagiye kubona babona bagenzi babo bahagaze ari benshi aho umukozi w’Umurenge ushinzwe irangamimerere yari ahagaze nabo bajya kureba.

Aba baturage basanze Vital Nkurunziza yaguye adahumeka neza baramuterura bamujyana bamuhungiza ngo barebe ko agarura umwuka ariko biranga agera ku kigo nderabuzima cya Mukungu yapfuye.Iki kigo nderabuzima kiri muri metero nka 100 uvuye ku kibuga aho bakiniraga.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mutuntu Songa Rwandekwe yabwiye Umuseke ko umurambo w’uriya mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Songa Rwandekwe ati: “ Uriya mugabo yari imfura. Yari afite umutima wo kwitangira abaturage ku rwego ntigeze mbona. Umurambo we wajyanywe Kacyiru gukorerwa autopsie, tukazareba uko twamushyingura nyuma.”

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *