I Karongi, inzu yagwiriye abantu 8 hapfa 2 bitewe n’imvura yaguye

Amakuru avuga ko ubwo imvura nyinshi yagwaga i Karongi, igikuku cyagwiriye inzu irimo abantu umunani, abagera kuri babiri bahita bapfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Migina,  Akagali ka Kabuga, Umurenge wa Rugabano, ahagana saa tanu z’ijoro zo kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020, aho hapfuye ni abahungu, umwe w’imyaka 21 n’undi w’imyaka 7.

Imirambo yabo yajyanywe ku Bitaro bya Kibuye ngo ipimwe, hanyuma bashyingurwe nk’uko Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rugabano. Ashishikariza kandi abaturage kuba maso igihe imvura iri kugwa.

Mu Rwanda imvura idasanzwe yakomeje kugwa nyuma y’itumba, tariki 3 Gashyantare Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi yavuze ko imaze guhitana abantu 13.

Muri iyi minsi abantu bose bamaze kumenyera ko hari kugwa imvura itari nke, ndetse Leta y’u Rwanda ikaba yamaze kwemeza ko nyuma yo kwimura abantu bari batuye mu manegeka no mu nkinke z’ibishanga, ubu igiye kwimura abandi benshi mu rwego rwo kubarinda ingaruka mbi zitezwe z’imvura ikomeje kwiyongera.

Meteo Rwanda yaburiye Abanyarwanda ko iyi mvura izakomeza ndetse no mu itumba (mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu) ikazagwa iruta isanzwe igwa mu Rwanda.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *