I Gatsibo, umugore,50, yateraguwe ibyuma agirwa intere

Umugore uri mu kigero k’imyaka 50 wo mu mudugudu wa Gashenyi I akagari ka Gihuta umurenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo witwa Mukamukwiye Daphrose yatewe ibyuma umubiri wose n’abagizi ba nabi bamusiga ari intere baranamwiba.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020 mu masaha ya saa mbiri za nimugoroba, aho uyu Mukamukwiye yakorewe ibyo ubwo hari aho yari avuye ageze ku muhanda wa kaburimbo kugira ngo awambuke atahe, abona imodoka zije abanza kureka ngo zihite, maze haza abantu bahita bamugubanura bamutura hasi batangira kumuteragura ibyuma banamwambura ishakoshi yari irimo telefone ndetse n’amafaranga ibihumbi 31 by’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu baturage bahatuye batangaje ko aho hantu abagizi ba nabi batereye ibyuma Mukamukwiye, bari bamaze gushaka kuhamburira undi muntu ariko avuza indura bahita bamutabara, gusa kuri uyu mu mama, abaturage bahageze basanga aba bagizi ba nabi bamaze kumwambura no kumuteragura ibyuma bahita biruka.
Ndabaruta Gilbert uturanye n’uwahemukiwe yavuze ko Mukamukwiye yagiriwe nabi nabo bagizi ba nabi ubwo yari avuye Rwagitima kwishyuza amafaranga ye.
Ati” Yari avuye Rwagitima kureba umuturanyi we ngo amuhe amafaranga yari amugomba(agiye kukwishyuza) kuko acuruza amamera”.
Akomeza avuga ko yageze kuri kaburimbo ashaka kwambuka ngo ajye mu rugo kuko ari hafi y’umuhanda, maze abanza kureka imodoka ngo zihite ari nabwo bahise bamukubita hasi batangira kumugirira nabi.
Ati” Yari arimo ataha ajya mu rugo afite ishakoshi bashaka kwambuka kaburimbo kuko batuye haruguru y’umuhanda. Ubwo abona imodoka ebyiri zirurutse imbere aravuga ati reka mbaze nzireke zihite mbone kwambuka. Noneho yambutse, hari umuntu wamukurikiye agashakoshi yari afite atangira kukamushikuza”.
“Akigeramu muhanda asa n’uwurwana noneho abandi baba baje batangira kumuteragura ibyuma. Bamukurira munsi y’umuhanda abura abantu bamutabara,abijura biriruka ishakoshi ye barayitwara.Harimo telefone ye, udufaranga n’ibyangombwa bye byose barabijyana”.
Bavuga ko hari icyuma bamujombye hagati y’izuru n’amaso kirinjira ibindi babiamutera mu mugongo,mu mbavu n’ahandi hose bamusiga ari interi.
Ubwo abantu bahise batabara bahita bamujyana ku bitaro bya Kiziguro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *