Huye: Habaye impanuka ikomeye ihitana umuntu (AMAFOTO)

Mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4, ifite ibirango bya RAD140Z, ihitana ubuzima bwa Pascal Kalisa Gakwaya wari uyitwaye.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2020; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, akaba yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyo mpanuka yabaye mu rukerera ahagana saa kumi.

CIP Twajamahoro yavuze ko iyo modoka yavaga mu bice byo ku Kanyaru yerekeza mu Mujyi wa Huye, ikaza guta umuhanda ikagonga imbago y’umuhanda (borne), ikongera ikamanuka ikagonga igiti cyari mu ishyamba, nyuma uwari uyitwaye agahita apfa. CIP Twajamahoro avuga ko umuturage wahageze mu gitondo ari we wahamagaye atanga amakuru.

Kalisa Gakwaya Pascal wahitanywe n’iyi mpanuka

Ati “Tuhageze dusanga imodoka yangiritse, ku buryo no kumukuramo byasabye kwitabaza ishami rya Polisi rizimya umuriro (fire), kuko byasabaga kuba bafite ibyuma byo gukeba”.

Uyu Kalisa asanzwe atuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, akaba yari azwi cyane mu bikorwa by’byo guteza imbere igihingwa cya kawa.

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Huye, baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko Kalisa yakoze impanuka ubwo yavaga ku Kigonderabuzima cya Mubumbano, giherereye mu Murenge wa Mukura, hafi y’aho yakoreye impanuka, akaba yari ahagiye mu rwego rwo kuhageza umwe mu bakozi bacyo bari kumwe mu Mujyi wa Huye.

Hari andi makuru avuga ko impanuka yabaye mu masaha ya kare mu ijro ryo kuwa kabiri, ariko kuko hagwaga imvura nyinshi irimo n’inkuba, abantu ntibabashe kubimenya ngo batabare hakiri kare, ndetse muri ako gace umuriro w’amashanyarazi ukaba wari wabuze.

Umurambo wa Kalisa wahise ujyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Huye CHUB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *