Dore impinduka zizaba mu kwibuka ku nshuro ya 26 Abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko nubwo igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 kigeze Abaturarwanda bari mu bihe bidasanzwe byo kudasohoka mu ngo, nta kizabuza uriya muhango kuba ariko ko hari bimwe mu bikorwa byajyaga biba bitazakorwa.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana yagiranye na RBA, yavuze ko habura iminsi ibariwa ku ntoki ngo abanyarwanda binjire mu gihe cyo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Yavuze ko abantu bari mu bihe bidasanzwe bityo ko n’ibikorwa byo Kwibuka bizabaho mu buryo budasanzwe ndetse bimwe mu byajyaga bikorwa bikazaba bitazakorwa.

Bimwe muri ibi bikorwa bidateganyijwe muri biriya bihe byo kwibuka ni urugendo rwo kwibuka (walk to remember) rusanzwe ruba ku gicamunsi cyo ku ya 07 Mata ndetse n’ijoro ry’ikiriyo ryajyaga rikurikira uru rugendo.

Dr Bizimana ati “Izo gahunda zivuyeho, bivuze ko nta rugendo rwo kwibuka ruzaba haba urwaberaga i Kigali ku rwego rw’igihugu ndetse n’urwaberaga mu turere kubera ko ruhuza abantu benshi kandi bikaba bidakunda muri ibi bihe turimo, ni kimwe n’umugoroba w’ikiriyo wajyaga uba kuri stade Amahoro i Kigali ndetse no mu turere kuri site batoranyije, uwo mugoroba na wo ntabwo uzaba.”

Dr Bizimana wanasobanuye uko ibikorwa byo kwibuka bizagenda muri kiriya cyumweru cyose kizatangira tariki ya 07 Mata, yavuze ko kuri uriya munsi wo kugitangiza, hari itsinda ry’abantu bacye bazajya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi bagaha icyubahiro abahashyinguye ndetse bagashyira indabo ku mva ihari no kwenyegeza urumuri rw’ikizere.

Ati “Habeho n’umunota wo kwibuka, umunota wo kwibuka nugera ni ukuvuga ko abandi twese tuzaba tubikurikira kuri Radio, Television no ku mbuga nkoranyambaga, abantu bose aho bazaba bari mu ngo zacu, tuzafata natwe umunota wo kwifatanya n’abari ku gisozi.”

Abanyarwanda kandi babaga bategereje ijambo rw’umushyitsi mukuru wabaga uri muri iki gikorwa cyo kwibuka ukunze kuba ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko umunota wo kwibuka uzakurikirwa n’ijambo nyamukuru na ryo rizatambuka kuri Radio na Television no ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abantu bose barikurikire.

Dr Bizimana uvuga ko buriya butumwa buzanahuzwa n’ibihe Abaturarwanda barimo ariko bukanahuzwa no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko iki gikorwa kizaba kigufi ku buryo kitazarenza iminota 30.

Avuga ko no mu turere kandi hazabaho igikorwa cyo kwibuka nk’uko byari bisanzwe ariko na ho hakajyayo itsinda ry’abantu bacye na bo bashyire indabo ku mva kuri site bazatoranya.

Ibi byose bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ubusanzwe mu cyumweru cyo kwibuka hajyaga hatangwa ibiganiro mu midugudu no mu bigo bitandukanye bigaruka ku mateka yaranze u Rwanda akaruganisha kuri Jenoside ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka.

Dr Bizimana avuga no n’ubundi ibi biganiro bizatangwa ariko na byo bigatambuka kuri Radio na Television bikazajya biba buri munsi ku mugoroba muri iriya minsi irindwi.

Na none kandi muri kiriya cyumweru ubusanzwe hajyaga habaho ibikorwa byo kwibuka abiciwe ahantu runaka nk’Abatutsi bavanywe muri Eto Kicukiro bakajya kwicirwa ku musozi wa Nyanza bajyaga bibukwa tariki ya 11 Mata.

Dr Bizimana avuga ko n’ubundi ziriya nzirakarengane zizajya zizirikanwa ariko bikabera mu ngo gusa ikiganiro cyatambutse kuri uwo munsi kizajya gitegura abantu kwinjira muri icyo gikorwa cyo kuzirikana ziriya nzirakarengane.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *