Hatangajwe igihe umuhanzi Kizito Mihigo azashyingurirwa

Umuryango w’umuhanzi Kizito Mihigo watangaje ko azashyingurwa kuwa Gatandatu nyuma yo gupfira muri kasho yiyahuye, aho yari afungiwemo akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gushaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Uyu muryango wa Kizito wari utuye mu Murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza, aho bakunda kwita Mu Kamenge watangaje ko uzamushyingura kuwa Gtandatu w’iki cyumweru nkuko amakuru dukesha umuseke abitangaza.

Uhagarariye umuryango wa Kizito wavuze mu izina ry’umubyeyi we yatangaje ko azashyingurwa ku wa gatandatu saa kumi z’umugoroba.

Uhagarariye umuryango yavuze gahunda yose.

  • Mu gitondo cyo ku wa gatandatu, tariki 22 Gashyantare bazajya gufata umurambo.
  • Saa yine: Umuhango wo kumusezera.
  • Saa saba: Kujyana umurambo kuri Paruwasi ya Ndera.
  • Saa kumi z’umugoroba: Gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Kuwa 17 Gashyantare 2020 ni bwo polisi yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo izihimbaza Imana yasanzwe yiyahuriye muri gereza yari afungiwemo akoresheje ishuka yararagaho.

Ibi byabaye nyuma y’aho kuwa Kane taliki ya13 Gashyantare 2020 yafashwe n’abaturage bo mu murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera, mu murenge wa Nyabimata, mu karere ka Nyaruguru agiye kwambuka umupaka ngo yerekeze i Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *