Mobeto yamaze amatsiko abakomeje gushidikanya bibaza ko yaba yarasubiranye na Diamond bafitanye umwana

Umunaymideli Hamisa Mobeto wahoze ari inshuti ikomeye y’umuhanzi Diamond Platnumz, yikomye abakomeje kujya impaka ko yaba yarasubiranye na we, bikomotse ku mubano uyu mukobwa asigaye afitenye na Esma mushiki w’uyu muhanzi.

Hamissa Mobetto, abenshi mumwibuka mu ndirimbo ‘Salome’ ya Diamond; yabiciye bigacika aho yagaragayemo nk’umubyinnyi mwiza kandi ushoboye. Nyuma uyu mugore yagaragaye atwite anahamya ko inda ari iya Diamond, ariko Diamond aramwihakana. Mobeto yaje kubyara umwana w’umuhungu amwita Dylan, ndetse nyuma Diamond aza kwemera byeruye ko uyu mwana ari uwe, binavugwa na Mobeto ko na mbere y’uko amubyara, Diamond yari yaramuhaye izina rya Abdullatiff. Nyuma yaho baje gutandukana nk’uko iki Cyamamare cyagaragayeho gukundana n’abagore benshi nyuma yo kugacishaho mu rukundo.

Mobetto yavuze ko hari igihe abantu binjira mu bintu batabanje kumenya impamvu yabyo, ugasanga buri kintu bagikuyemo amakuru bishakira, obi yabikomojeho avuga ko kuba yacudika na Esma nta gitangaza kirimo, kuko ari nyirasenge w’umwana we.

Mobeto kandi yatangaje ko nta mugabo afite ndetse ko n’igitekerezo aragira kuko ngo abagabo ari abo kumutesha umutwe gusa.Nk’uko inkuru Ikinyamakuru Global Bublishers icyabitangaje, Mobeto yatangaje ko yatunguwe no kumva abantu birirwa bajya impaka ku mubano we na we Esma, mushiki wa Diamond aho batanatinya kuvuga ko yasubiranye na Diamond babyaranye.

Yagize ati“Ese abantu baba bashaka ko imyaka yose abantu babane baryana? Ntabwo ari ikintu cyiza. Ndashaka ngo bamenye ko njye nta muntu[Diamond] twasubiranye cyangwa ngo mbe mbifite iyo gahunda. Kuvugana na Esma si ikibazo kuko ni nyirasenge w’umwana wanjye, ibibazo byanyu twabishyize ku ruhande.”

Ibi abitangaje nyuma y’igihe kirekire adacana uwaka na mushiki wa Diamond babyaranye, muri iyi minsi bakaba baragaragaye bari kumwe ubona ko bishimanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *