Byakaze! Abanyarwanda n’Abarundi baribasiwe mu gihugu cya Malawi

Abanyarwanda n’Abarundi bari mu gihugu cya Mali bari mu bibasiwe bikomeye n’urugomo rkomeje gukorerwa abanyamahanga muri iki gihugu.

Nyuma y’uko urukiko rutangaje ko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwa gatanu biteshejwe agaciro, mu gihugu cya Malawi hari umwuka mubi, aho abaturage bakomeje kugaragaza igisa n’uburakari ndetse bakabyitura abanyamahanga baba muri iki gihugu.

Ubutegetsi muri Malawi burasaba abaturage guhagarika ibikorwa byo guhohotera abanyamahanga, aho bari kwibasira cyane Abanyarwanda n’Abarundi bahari hamwe n’ibikorwa byabo.

Nk’uko tubikesha BBC News, ngo iduka ry’umwe mu banyarwanda bari muri Malawi ryasahuwe ahitwa Msechi muri Lilongwe ndetse ahita anahungira mu nkambi y’impunzi, akaba yabwiye BBC ko ngo abanyamahanga bose babita “Amaburundi”. Yagize ati: “Byatangiye ku cyumweru tubona ari ibintu byoroshye tuzi ko ari ibijyanye n’ibi by’uko amatora yagenze. Twari twiteze ko kuwa mbere ariho dushobora guhura n’ibibazo ukurikije umwuka wari hari”.

Ibi ngo byaterwaga ahanini n’abaturage batatu ba Malawi basanze bishwe baciwe ibice by’umubiri ngo byaba bikoreshwa mu marozi nk’uko ibinyamakuru muri Malawi bibivuga.

Uyu munyarwandakazi utifuje gutangazwa amazina yagize ati: “Hano rero ube uri umurundi, ube uri umunyarwanda, uri umunigeria, umunyetiyopia twese batwita Amaburundi. Ubwo rero bamaze gutaburura abo bantu batatu ku cyumweru nimugoroba, bahise bavuga ko bishwe n’Amaburundi”.

Polisi yo muri Malawi yo yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abo bantu bishwe n’abanyamalawi babiri, nta Barundi bagaragara muri ubwo bwicanyi nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Nyasatimes.

Uyu munyarwandakazi yabwiye BBC ko ibitero by’abaturage bagera ku magana bateye abanyamahanga ku maduka yabo bafite imipanga n’ibyuma bagasahura ibyabo. Yagize ati: “Twahise twiruka turabahunga, iduka ryanjye niryo bahereyeho aho riri ku muhanda. Baje bavuga bati ‘Amaburundi nagende, nibasubire iwabo bari kutwicira abantu”.

Avuga ko buri munyamahanga wese wari aho mu gace k’ubucuruzi yahunze akajya mu rugo. Kandi ko n’ubu ibikorwa byo gusahura bikomeje. Ati: “Ubu tuvugana no mu ngo bari kwinjiramo bagatwara n’ibyo mu rugo, ubu twese turi mu nkambi, ubashije kubacika arajya mu nkambi ya Dowa iri ahitwa Dzaleka”.

Ibi bikorwa by’urugomo n’ubusahuzi ku banyamahanga byabaye mu duce twa Mchesi, Chilinde, Area 23, Area 24 muri Lilongwe n’ahitwa Kaphiri mu burasirazuba bw’igihugu.

Saulos Chilima visi perezida wa Malawi, mu kiganiro yahawe abanyamakuru ejo kuwa gatatu yamaganye ibiri gukorwa n’abaturage, avuga ko ari bibi kandi bidakwiye kwihanganirwa. Yasabye abaturage guhagarika kwibasira Abanyamahanga, avuga ko ari abantu kimwe nabo bakwiye kubaha uburenganzira bwabo.

Umunyarwandakazi wavuganye na BBC avuga ko ubutegetsi bwohereza polisi ikaza ikarasa hejuru abari muri ibyo bikorwa bagatatana, ariko yagenda bakagaruka mu mihanga no gusahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *