Gatsibo: Abayobozi b’utugari bafunzwe bazira kunyereza umutungo w’abaturage

Taliki 12, Gashyantare, 2020 mu murenge wa Gatsibo hari abayobozi b’utugari twa Nyagahanga na Nyabicwamba batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo ufitiye abandi akamaro. Undi ufunzwe ni umukozi w’Akagari ushinzwe imibereho myiza( SEDO) mu kagari ka Manishya.

Amakuru avuga ko abafunzwe bagize uruhare mu kunyereza amafaranga yari agenewe kubakira abatishoboye inzu zo guturamo mu murenge wa Gatsibo, mu tugari twa Nyagahanga na Nyabicwamba.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Gatsibo witwa Ngabo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko abafunzwe bagize uruhare mu kunyereza amafaranga yo kubakira abaturage babaga bavanywe ahantu hateje akaga bakazanwa kubakirwa ku muhanda.

Ati: “ Ubundi hari abaturage bimuwe baza kubakirwa ku muhanda mu mirenge n’utugari bitandukanye. Abo bayobozi batubuye imibare y’abafundi bubatse izo nzu, wenda haba hubatse abafundi 10 abayobozi bakavuga ko hubatse abafundi 40 amafaranga bakayirira.”

Avuga ko kugeza ubu izo nzu zitaruzura kuko amafaranga yo kuzuzuza yariwe n’abo bayobozi.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko abafunzwe ari abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twa Nyagahanga na Nyabicwamba hamwe n’umukozi w’Akagari ka Manishya ushinzwe imibereho myiza n’iterambere(SEDO).

Marie Michelle Umuhoza uvugira uru rwego ati: “ Hafunzwe abantu batatu aribo Ngwabije, Mbonimpa na Nsengimana bakaba barafunzwe taliki 12, Gashyantare, 2020 bakaba bafungiye kuri station ya Gatsibo bakaba bafungiye kunyereza umutungo ufitiye rubanda inyungu.”

Umuhoza asaba abaturage kumenya amategeko bakirinda kuyica kugira ngo atabakurikirana.

Avuga ko RIB izakomeza kubasura mu turere n’imirenge kugira ngo ibasobanurire amategeko ibabwire n’akamaro ko kwirinda kuyica.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *