Gasabo: Umugore yafunzwe azira kwicisha umukecuru w’imyaka 73 amabuye

Mu murenge wa ndera wo muri Gasabo, mu ijoro ryakeye ni bwo umugore, witwa Liberate w’imyaka 54, bikekwa ko yivuganye umukecuru, witwa Nyamvura Pascasia, w’imyaka 73 y’amavuko amwicishije amabuye.

Nkuko tubikesha umuseke,mu ijoro ryakeye ni bwo bikekwa ko Liberate yishe uyu mukecuru Nyamvura Pascasia aho uwitwa Gatsimbanyi wageze aho byabereye avuga ko babonye umurambo wa Nyamvura ufite ibikomere mu mutwe, bigakekwaho yaba yicishijwe amabuye kuko hari ayo basanze iwe.

Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye itangazamakuru ko ngo uyu mukecuru yigeze gutonganira mu rugo rw’uwitwa Gakwandi na Liberata bapfa umurima bigeze kugura mu bihe byahise.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera Felix Kayihura yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’ubu bwicanyi yayumvise mu masaha y’umugoroba kuko yari yiriwe mu Nteko y’abaturage. Yagize ati: “ Nayumvise mvuye mu nteko y’abaturage ariko nohereje yo abantu bari bumpe amakuru arambuye ndababwira.”

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko Liberata ukekwaho kwica uriya mukecuru yafashwe ubu akaba afugiye kuri station ya RIB ikorera ku murenge wa Ndera. Iperereza kuri ubu bwicanyi ryatangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *