Gacinya na Paul Muvunyi basubiye muri Rayon Sports gufasha Komite idafite Sadate

Akanama ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports FC mu myaka yashize barimo Ruhamyambuga Paul, Theogene Ntampaka, Ngarambe Charles, Muhirwa Prosper, Gacinya Chance Denis, Dr. Emile Rwagacondo, Ngarambe Charles na Paul Muvunyi niko kagiye gufasha Komite y’ikipe muri iki gihe Perezida Sadate azaba adahari.

Aba bose bashyizweho nyuma y’inama yabaye kuri iki Cyumweru hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, iyoborwa n’abayobozi b’icyubahiro ba Rayon Sports barimo Paul Muvunyi, Dr Rwagacondo na Paul Ruhamyambuga.

Komite Nyobozi ya Rayon Sports nayo yitabiriye iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku micungire y’ikipe muri ibi bihe bya Coronavirus na nyuma yaho.

Muvunyi Paul wavuye ku buyobozi bwa Rayon Sports nka Perezida muri Nyakanga 2019, aherutse kuvuga ko muri ibi bihe abakinnyi b’iyi kipe bamaze amezi abiri badahembwa, bateganya ko “Nk’abakunzi ba Rayon Sports, tuzakusanya inkunga yo kugoboka abasore bacu bameze nabi.”

Abagize aka kanama kashyizweho, bashobora no kwiyongera mu gihe babona ari ngombwa, bazakorana na Komite Nyobozi kugeza igihe inteko Rusange izateranira ikemeza niba kagumaho cyangwa se niba kakurwaho.

Kugeza ubu Rayon Sports iyobowe na Visi Perezida wa Mbere, Muhire Jean Paul, ni mu gihe Perezida wayo, Munyakazi Sadate yafatiwe ibihano byo kumara amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru kubera ibyo yatangaje, icyemezo cyafashwe n’Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi.

Munyakazi yatangaje ko yiteguye kujuririra ibihano yahawe, ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *