Ese koko Josiane yaba agiye kurongorwa? Menya byose ku bukwe bwe

Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019 ‘Miss Popularity’, avuga ko nyuma yo gutaha ubukwe bwinshi burimo n’ubw’abakobwa bari kumwe muri Miss Rwanda 2019 na we yumva umunsi yakoze ubukwe bizimushimisha cyane.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mwiseneza Josiane avuga ko ubukwe na we buri hafi n’ubwo atavuga ngo ni igihe iki n’iki kuko ngo wasanga ari n’umwaka utaha. Yagize ati:“igihe cyanjye kirahari ariko ntabwo ndakimenya, buriya igihe kirahari nzabatumira, byashoboka ko ari 2021 , byashoboka ko ari 2022 ntabwo ndabimenya.”

Yakomeje avuga ko uwo bakundana ahari n’ubwo atahita amutangaza, gusa ngo na we yakwishimira kuba yakora ubukwe. Yagize ati:“[Aseka] ubu ntabwo navuga ko mufite. Aramutse abonye mwihakanye abaye anahari ntabwo yabyitaho. Kubahaba bwo arahari gusa ntabwo nahita muvuga ariko arahari, muzabona nitubishyira hanze. Ntaha ubukwe bwinshi ariko nanjye nimbukora bizanshimisha.”

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019, avuga ko yifuza ko ubukwe bwe bwazaba burimo abantu benshi cyane kuko ngo ubukwe ari abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *