Ese Igisupusupu yagiye he? Yaba yarahagaritse umuziki se? Menya gahunda ze zose

Nyuma y’igihe kitari gito abantu benshi bibaza aho umuhanzi Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu, aho yarengeye bikabayobera, umujyanama w’uyu muhanzi, Alain Mukuralinda yatangaje ko umuhanzi we ahari, kandi ko yiteguye gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo abantu benshi bamenye umuhanzi waje ari mushya, Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu kubera indirimbo ye Mariya Jeanne avugamo ijambo igisupusupu.

Uyu mugabo wahoze acurangira umuduri mu masoko yo mu karere ka Gatsibo, abantu bakamwishyura amafaranga y’intica ntikize, impano ye yaje gushimwa na Alain Mukuralinda maze yiyemeza gutanganya ibihangano bye.

Indirimbo ye ya mbere yitwa “Mariya Jeanne” benshi bita Igisupusupu yamuhesheje igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru, iracurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye, mu tubari two mu cyaro n’utubyiniro two mu mijyi. Izindi ndirimbo ze yavuzwemo cyane ni ‘Icangacange‘ na ‘Rwagitima‘.

Ibi byatumye atumirwa mu bitaramo bitandukanye birimo Iwacu Muzika Festival aho yazengurutse igihugu cyose. Yasinye amasezerano yo kwamamariza Airtel n’ibindi byamuhaye amafaranga atigeze atekereza gukozaho imitwe y’intoki.

Muri uyu mwaka wa 2020 ibikorwa byabaye nk’ibicogora, abantu ntibongera kumwumva cyane mu itangazamakuru, benshi batangira kuvuga ko umuziki wamunaniye yongeye kwibera umuturage usanzwe wa Rwagitima.

Alain Mukuralinda ari nawe muyobozi wa label yitwa BossPapa, Nsengiyumva abarizwamo yavuze ko umuhanzi we ari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nk’abandi.

Ati “ Yirinze Koronavirusi nkatwe twese aragaruka muri “Mukamana” abantu nibahumure ntaho yarengeye.”

Ibyo bamwe bavuga ko umuziki wahise umunanira nyuma y’igihe gito yari awumazemo, Alain Mukuralinda yavuze ko ari amagambo y’abantu kandi ko ibikorwa bigomba gukomeza mu gihe Koronavirusi ivuyemo.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *