Dore urutonde rugaragaza uko bimwe mu bihugu bya Afurika birushanya ibyago byo kwandura Coronavirus

Indwara ya coronavirus yagaragaye bwa mbere mu gihugu cy’Ubushinwa ikaba imaze gutera ubwoba hafi Isi yose ikaba kandi yaramaze kugaragara mu gihugu cya Nigeria cyo ku mugabane wa Afurika ari nacyo gihugu cya mbere kuri uyu mugabane kigaragayemo. Kugeza ubu ibihugu birimo: Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Somalia, Chad, Central African Republic na Mauritania bikaba bigirwa inama yo kuba maso kuko bifite ibyago byinshi byo kuba byakibasirwa n’iyi ndwara.

Nk’uko ikarita yakozwe n’iki kinyamakuru ibigaragaza, hari ibihugu byagaragajwe bishobora kwibasirwa n’iyi Virus bise “COVID-19”., ikinyamakuru The africareport cyagaragaje bimwe mu bihugu by’Afurika bifite amahirwe menshi yo gushegeshwa n’iki cyorezo.

Ibi bakaba babishingira ku ku kuba hari Abanyafurika benshi basubijwe ku butaka bakomokaho nyuma y’aho Ubushinwa bwibasiwe n’iki cyorezo, aho abasaga 60.000 batashye nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (WHO/OMS) ubigaragaza.

OMS ikomeza ivuga kandi ko hari Abanyafurika benshi bafite iyi virusi gusa bikaba bikigoye kuba wayibona mu murwayi kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko umubiri w’Umunyafurika bigoye kuba wafatwa byoroshye n’iyi virusi bityo ko utapfa kumenya umubare nyawo wabamaze kuyandura.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *