Dore uko warongora umugore mukabyara igitsina cy’umwana mwifuza

Nk’uko abenshi musanzwe mubizi, umugabo ni we ugena igitsina cy’umwana uzavuka binyuze mu masohoro ye ya X cyangwa Y. Mu by’ukuri rero intanga ngabo ivamo umuhungu itandukanye n’ivamo umukobwa.

Bitaniye he? iyo usobanukiwe igisubizo, ubasha kugena igitsina cy’umwana uzabyara.

Akenshi, kubw’amahirwe hari ubwo tubasha kubyara Hungu na Kobwa ariko niba wifuza kubyara umuhungu mu gihe runaka, Ngiri ibanga uzakoresha:

1. Igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina :

Niba wifuza kubyara umuhungu ukwiriye gukora imibonano mpuzabitsina hafi y’igihe udusabo tw’umugore turekurira intanga ngore (Ovulation). Nimukora imibonano mpuzabitsina iminsi 2 mbere y’icyo gihe, ya ntangangabo ivamo umuhungu izapfa muri iyo minsi 2 maze hasigare ivamo umukobwa maze abe ariyo yihuza n’intangangore.

Ariko ni mukora imibonano mpuzabitsina ku munsi wa Ovulation cyangwa nyuma yawo gato, ya ntangangabo ivamo umuhungu kuko ariyo inyaruka cyane, izihuta maze yihuze n’intangangore, ni uko hazavemo umuhungu.

2. Uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina : Kubera ko Intanga ngabo ivamo umuhungu ikunda mu nguni y’inkondo w’umura w’umugore ariho hantu twavuze hari baze (alkaline), ni byiza ko umugabo ageza kure hashoboka ( good penetration) kugirango ya ntanga ngabo ivamo umuhungu ayihunze aside (acid) iba muri nyababyeyi (Vaginal mucosa).

Icyitonderwa : Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo izi nama uzikurikije neza, amahirwe yo kubyara umuhungu aba agera kuri 95%

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO MBWIRA ya BYUMVUHORE Jean Nepo

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *