Dore uburyo bushya bw’uko umuntu azajya yisuzuma Coronavirus akoresheje Telefone

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), gifatanyije n’inzego zitandukanye, kigiye gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga rya telefoni, aho umuntu azajya abukoresha akabazwa ibibazo bigaragaza uko umubiri we uhagaze, mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda tariki 14 uku kwezi, hafashwe ingamba zikomeye zo guhangana nacyo, harimo kugira isuku no kwirinda aho abantu bahurira ari benshi n’ibindi.

Uretse izi ngamba zafashwe, Minisiteri y’Ubuzima yanashyizeho umurongo wo guhamagaraho 114, ku buryo uwumva afite ibimenyetso by’iki cyorezo yahamagara inzego z’ubuzima.

Amakuru avuga ko ubu hagiye gutangizwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga kuri telefoni, aho umuntu azajya akanda *114# akagenda abazwa ibibazo bitandukanye byose bigaragaza uko umubiri we yumva ameze.

Harimo kuba yumva afite umuriro, ni akorora, arwaye ibicurne, niba yaba aherutse kujya mu mahanga, niba hari uwo bahuye waketsweho Coronavirus, aho atuye n’ibindi, ku buryo bibaye ngombwa ko yaba afite kimwe muri ibi bimenyetso ashobora kubivuga inzego z’ubuzima zikaba zamufasha.

Harimo kandi ko mu gihe yaba nta kibazo afite, agomba kugira intera asiga hagati ye n’uwo bari kumwe mu gukomeza kwirinda.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko ubu ari uburyo barimo gufatanyamo n’ibigo birimo MTN-Rwanda, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA, na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.

Dr Nsanzimana avuga ko nyuma yo gushyira hanze uko ubu buryo buzakora ku mugaragaro, ari bwo amakuru arambuye ari butangazwe nubwo hari abari babuganuye ariko nyuma gato bugahagarara.

Kugeza ubu umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda ni 17, leta ikaba ikomeje gufata ingamba zikomeye mu guhangana nacyo.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Src Igihe.com

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *