Dore icyo Sarpong yavuze kuri Rayon Sports yamwishyuye ibye nyuma yo kumwirukana

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwemeza ko bishyuye uwahoze ari rutahizamu wabo Michael Sarpong ibyo bamugombaga nyuma yo kumwirukana.

Mu magambo ye bwite, Michael Sarpong, yashimiye bikomeye Rayon Sports yamwishyuye umushahara we anavuga ko azayihora inyuma.

Sarpong yagize ati: “Ndashimira Rayon Sports kuri buri kimwe ndi cyo uyu munsi, ndasaba imbabazi buri umwe naba narababaje muri ibi bihe. Nzahora ndi umwe mu bagize iyi kipe y’ubukombe”.

Nkuko bigaragara mw’ibaruwa impande zombi zashyizeho imikono, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bugomba kwishyurwa Sarpong umushahara we w’ukwezi kwa gatatu ungana n’ibigumbi maganacyenda mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (950,000Frw) ndetse bemera no ku muha agahimbazamushyi ke kangana n’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo irindwi na bitanu by’u Rwanda (175,000Frw) ko ku mikino 5 ariyo Heroes, Mukura, Gicumbi Fc, Bugesera Fc na Kiyovu Sc.

Rayon Sports kandi yemeye kwishyurira ubukonde bw’inzu Sarpong yabagamo kugeza igihe imipaka izaba yemerewe kongera gukora auyu musore yabasha kuva mu Rwanda.

Rayon Sports kandi yavuze ko batazamwishyuza amafaranaga angana n’amadorali 612 y’abanyamerika bamwishyuzaga nk’itike bari bamugurije ubwo yagarukaga mu Rwanda avuye muri Norvège.

Sarpong na we yemeye gutanga ibikoresho byose yari afitiye ikipe ya Rayon Sports ndetse aranabashimira, batandukana mu mahoro. Ndetse ntabwo azabaza iby’umushahara w’ukwezi kwa 4 we kimwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports kubera icyorezo cya Covid-19.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *