Dore icyo Miss Kirenga yavuze ku buraya bumuvugwaho n’abazungu

Miss Albina Sydney Kirenga wamenyekanye nyuma yo kuba Miss Popular Elegance Rwanda 2016, akaba avugako ubusanzwe yikundira abantu batari ibikara nyuma y’uko agiye ashinjwa kuba indaya y’abazungu.

Miss Albina aganira na ISIMBI TV yagize ati: “Nkunda abantu binzobe cyangwa imibiri yombi byaba akarusho akaba ari umuzungu.” Yakomeje avuga ko ikintu kimubabaza cyane ndetse kikamutera n’agahinda, ari kuba abantu bakunda kumwita indaya y’abazungu.

Miss Albina wagiye avugwa mu rukundo n’abazungu yakomeje avuga ko imbuga nkoranyambaga kuri ubu zashyize igorora abanzi b’abantu,yagize ati :”Social Media kuri ubu nta muntu ugishyiramo imiyaga, umwanzi araza akagutuka atitangiriye.”

“Kubera nkunda kubyina, hari abanyita umumansuzi, kandi abamansuzi babita indaya, njye bakunda kunyita indaya y’abanzungu.” Kuri ubu Albina akaba nta mukunzi afite kuko umusore w’umuzungu bagiranye ibihe byiza i Kigali aho banabanaga mu nzu imwe bivugwa ko akomoka mu gihugu cy’u Budage batandukanye.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *