Dore ibyo utari uzi bizakwereka umukobwa wagize ubushake bwinshi bwo gukora imibonanompuzabitsina

Kumarana umwanya n’umukunzi wawe, kimwe no kumukorakora bishobora gutuma agira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Ku gitsinagabo ho bishobora guhita bigaragara kuko igitsina gifata umurego ku buryo bugaragara, nyamara ku gitsinagore ho bikaba byamara igihe kirekire bikanaba byamubangamira cyane mu gihe hatagize igikorwa.

Bamwe bahora bibaza uko bamenya umukobwa ufite/wagize ubushake bwinshi bwo gukora imibonanompuzabitsina, hakaba ndetse n’abagabo barongora abagore babo hatabayeho kubategura, ngo igikorwa kigende neza kubera kutamenya niba umugore we yagize ubushake bwabyo cyangwa se niba ntabwo.

Ibi rero ni ibyo ugomba kumenya ku gitsinagore.

Mu busanzwe rero abakobwa iyo bashaka gukora imibonano mpuzabitsina barabihisha cyane ariko ubushake bwabo burya bukunze kuba bwinshi cyane mu gihe cyabo cy’uburumbuke. Kugira ngo uzabone umukobwa ukubwira ko yifuza ko muryamana ni imbonekarimwe kuko n’iyo yaba umugore wawe mubana ntabivuga ahubwo aca kuruhande agakoresha amarenga.

N’ubwo bwose abakobwa iyo bashaka imibonano mpuzabitsina babihisha ariko nitwakwiyibagiza ko bafite umubiri wa kimuntu utuma nabo bagira ubushake bukabarenga ukaba wabibona.

Ibi ni ibimenyetso bizakwereka umukobwa wagize ubushake bwinshi bwo gukora imibonano bikamurenga:

  • Kumiraza amacandwe

Umukobwa wagize ubushake cyane uzasanga akenshe arimo kumira amacandwe buri kanya kandi akayamira ubona atamanuka kuko aba yacitse intege rimwe na rimwe no kuvuga bikaba igorabahizi ijwi ntirisohoke neza wagirango yasinze.

  • Gutukura amaso

Umukobwa ufite ubushake burenze bwo gutera akabariro akenshi amaso ye aratukura kandi akazamo amarira wamureba ukabona yirebesha icyoroshye. (amaso yayateretse)

  • Guhinduka umunyantege nke

Iyo umukobwa yafashwe aba yacitse intege kuburyo akenshi icyo umukoresha cyose agikora ni ukuvugango aho umujyanye ni ho ajya kabone n’ubwo yakabaye ari kubyanga ushobora kumva avuga ati oya ariko ukabona ari kubikora.

  • Gutosa ikariso/Kugira ububobere bwinshi mu gitsina

Iyo yagize ubushake bwinshi usanga mu gitsina cye ububobere bwiyongereye ku rwego rwo hejuru kuburyo bigera no ku myenda y’imbere bikaba byagera aho bihinguka n’inyuma.

Ubwanditsi bwa Umusomyi.com, burabibutsa ko izi nama zireba gusa abantu bujuje imyaka y’ubukure kuko ni bo bemerewe gukora imibonanompuzabitsina cyane cyane abashakanye mujye mwibanda kwita kuri ibi kuko bizabafasha mu myubakire y’ingo zanyu.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

4 thoughts on “Dore ibyo utari uzi bizakwereka umukobwa wagize ubushake bwinshi bwo gukora imibonanompuzabitsina

  1. ibi nibyo , uretseko hari nigihe umuhungu y’ibaza icyatumye bigera kuri urwo rugero kandi atabishakaga . ugasanga biramugoye kumureka kandi akaba atamusaba imbabazi . byose bitangira byoroshye bikagenda birakomera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *