Isekere nawe! Dore amafoto asekeje ari ku bica hirya no hino ku mbuga nyinshi zo ku isi

Muri ibi bihe turimo bitoroshye byo guhangana n’ubwandu bushya ndetse n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, Leta zose zo ku Isi zafashw ingamba zitoroshye kugirango zirebere hamwe ko iki cyorezo cyacika ku Isi yacu burundu.

Ni muri urwo rwego hari Imijyi yagiye ishyirwa mu kato ku buryo utava mu mujyi umwe ngo ugane ahandi n’indi mirimo irahagarikwa. Nubwo na none hari imirimo yagiye ikomorerwa ingamba zikoroshywa kugirango dushakishe n’imibereho ariko twirinda, hari amabwirizwa twashyiriweho kugirango dukomeze kwirinda.

Muru ayo abwiriza twavuga ku ikoreshwa ry’AGAPFUKAMUNWA kujuje ubuziranenge.

Buri mutu rero ategetswe kwambara agapfukamunwa aho ari hose ashobora guhura na mugenzi we, kuko tuzi neza ko Coronavirus yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero. Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora (akayi), ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Ubonye ibi bimenyetso, wahamagara 114.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Dore amafoto 15 ari kubuca ku mbuga nyinshi ku ikoreshwa ry’agapfukamunwa:

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *