Donald Trump, umushyitsi w’imena wakiriwe muri leta ya Gujarat mu Buhinde

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yakiriwe nk’umushyitsi w’imena muri leta ya Gujarat mu rugendo rwe rwa mbere rw’akazi agiriye mu Buhinde.

Perezida Trump yavuze ijambo ari kumwe na Minisitiri w’intebe Narendra Modi bari kuri Motera stadium, ikibuga cya mbere kinini ku isi cy’umukino wa cricket.

Abantu barenga 100,000 bari kuri icyo kibuga cyo muri iyo leta Bwana Modi avukamo, babahaye amashyi y’urufaya ubwo abategetsi bombi bari bahinjiye.

Uru ruzinduko rwa Bwana Trump ruzibanda ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi bya mbere bigari mu birimo demokarasi.

Ruri kugereranywa n’urwiswe “Howdy, Modi!” – “Ikaze, Modi!”, ugenekereje mu Kinyarwanda, ubwo abo bagabo bombi bahuriraga i Houston muri Amerika mu mwaka ushize, mu gikorwa cyitabiriwe n’abantu 50,000.

Perezida Trump ati: “Ubuhinde buzahora iteka bufite umwanya w’umwihariko cyane mu mitima yacu”.

Yanashimagije Bwana Modi; agira ati: “Buri muntu wese aramukunda, ariko reka mbabwire iki ngiki, ni umuntu w’amakare cyane. Ntabwo uri ishema gusa rya [leta ya] Gujarat, uri urugero rufatika ry’ukuntu bafite umuhate, Abahinde bashobora kugera kuri buri kintu cyose bashaka”.

Ariko Bwana Trump yagiye agorwa no kuvuga amazina menshi yo mu Buhinde – kuva nko ku izina ry’umujyi ari kuvugiramo ubu, Ahmedabad, kugera kuri Swami Vivekananda, umuhanga muri filozofiya wo mu Buhinde, ukundwa cyane na Bwana Modi.

Yanise Vedas – inyandiko za kera zo mu rurimi rwa Hindu – “Vestas”.

Yarangije ijambo rye agira ati: “Imana ihe umugisha Ubuhinde, Imana ihe umugisha Leta Zunze Ubumwe z’Amerika – turabakunda, turabakunda cyane”.

Yavuze ijambo nyuma y’irya Bwana Modi, ndetse umunyamakuru wa BBC Rajini Vaidyanathan uriyo avuga ko imbaga y’abantu batangiye kwitahira ubwo Perezida Trump yari ageze hagati avuga ijambo rye.

Bwana Trump yageze aho mu Buhinde mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yakirwa nk’umushyitsi w’imena ndetse n’imbaga y’abamuha ikaze bari ku mihanda itandukanye yerekeza ku kibuga yavugiyemo ijambo.

Abari ku mihanda barimo n’ababyinnyi b’imbyino gakondo zo mu Buhinde, bagaragaza umuco w’abo muri leta zitandukanye zigize icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *