Diamond yahawe impanuro za kibyeyi na se ku mugore azarongora

Nyuma y’amagambo menshi amaze iminsi itari mike acicikana hirya no hino, Abdul Juma, umubyeyi wa Diamond Platnumz, yegereye umuhungu we amugira inama ya kibyeyi amusaba ko nta muntu n’umwe agomba kwisunga mu bitekerezo cyangwa inama ku mugore azashaka, haba inama ye cyangwa iy’umugore we(Nyina wa Diamond).

Ibi abitangaje nyuma y’uko nyina umubyara Sanura Kassim, byagiye bivugwa ko yitambika mu mubano w’umuhungu we n’abakobwa bakundana, ibi ngo akaba abiterwa n’uko atifuza ko umuhungu we yarongora vuba kuko aramutse ashatse umugore umubare w’abafana be cyane igitsina gore wagabanuka.

Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers dukesha iyi nkuru kibitangaza, kivuga ko se wa Diamond yavuze ko umugore ari umuntu umwihitiramo, bityo ko atajya guhitiramo umwana we umuntu azarongora ahubwo ko ri we ugomba kumwihitiramo. Yagize ati“sinshobora kumuhitiramo umugore wo gushaka umwana wanjye, njye Diamond ndamugira inama yo gushaka umugore ashaka, ntazemere gutoranyirizwa n’umuntu uwo ari we wese yaba njyewe cyangwa mama we, kuko nyuma ashobora kuzicuza.”

Diamond uri mu rukundo na Tanasha banabyaranye umwanya w’umuhungu, ni kenshi byavuzwe ko bagiye gukora ubukwe ariko ntibube, benshi bavuga ko byatewe na mama we ushobora kuba udashaka uyu mukobwa.

Diamond Platnumz yagiye akundana n’abakobwa benshi barimo Mobetto, Wema Sepetu, Zari… gusa nta n’umwe bigeze babana dore ko na Zari babanaga nk’umugore n’umugabo baje gushwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *