Diamond yagaragaje ko yashenguwe no gutandukana na Tanasha, yifuza no kumugarura mu buzima bwe

Mu kiganiro yagiriye kuri Radio ye Wasafi umuhanzi Diamond Platnumz yagarutse ku mpamvu zatumye atandukana n’umukunzi we Tanasha Donna ndetse anabwira umunyamakuru ko afite ibyiringiro ko bazongera kubonana mu gihe Imana yabishaka.
Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Bongo Flava avuga ko yashakaga mu by’ukuri gusezerana na Tanasha Donna ko ahubwo batandukanijwe no kutumvikana ku buryo barimo bategura ejo hazaza habo.

Ati:“Nari niteguye gushyingiranwa na we ijana ku ijana cyangwa miliyoni ku ijana, ni yo mpamvu habaga hari umuntu umuvuze nabi nahita shyira hanze ifoto nkerekana ko mukunda byimazeyo”

Platnumz asobanura impamvu atifuzaga gutandukana na Tanasha Donna, yavuze ko batandukanijwe n’impamvu batabashaga kugenzura.

Ati: “Twashakaga ko buri umwe agira ubwisanzure ku giti cye, buri wese yari afite uburyo atwara ibintu bye, twatandukanijwe n’uko twapangaga ejo hazaza, ntitwigeze tugera ku mwanzuro w’abantu bakundana kuri iyo ngingo,nabaga nshaka tuzaba tumeze uku nawe agashaka ko azaba ameze kuriya, gusa wenda byari umugambi w’Imana buriya nibishaka tuzongera tubonane”.

Tanasha Donna na Diamond Platnumz bakundanye mu gihe cy’umwaka umwe kuva mu Gushyingo 2018 ariko baza gutanduka hashize igihe gito bahaye izina umwana bari babyaranye mu kwa cumi 2019. Gusa Tanasha Donna ntacyo yigeze avuga impamvu nyazo zatumye atandukana na Diamond Platnumz.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *