Diamond Platnumz mu gihombo cy’akayabo ka miliyoni 80

Icyamamare mu njyana ya Bongo Flava Diamond Platnumz wo muri Tanzanie yatangaje ko azahomba akayabo k’amashiringi ya Tanzania miliyoni 80 kubera ko ibi bihe bya Guma mu rugo byamujije gukora ibitaramo yari yiteze ko azayasaruramo.

Mu kiganiro yagiranye na Television yo ku ivuko yitwa Mvumo TV yayisobanuriye ko amafaranga yayakuraga ku kuba abantu benshi bashobora guhurira hamwe none ubu bikaba bitagishobotse .

Diamond asobanura uko yahombye, yagize ati: “Imyidagaduro ishoboka kubera abantu benshi baba bari hamwe, nari mfite ibitaramo mu Burayi, muri Amerika no muri Africa byose byamaze gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, icyo ni igihombo ku giti cyanjye nk’umuhanzi ndetse no kuri label”.

Uyu muhanzi yabwiye Mvumo TV ko yajyaga yinjiza nibura miliyoni imwe y’amashiringi ya Tanzanie mu gitaramo kimwe kuba ahagaragaye gusa, usibye kandi ibihombo mu mafaranga uyu muhanzi yavuze coronavirus yageze no muri label ya WCB Wasafi bituma ijya mu kato yose ubwo uwitwa Sallam SK yangwangwamo iyi virus.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *