Diamond mu gikorwa cyo gufasha imiryango 500 yagizweho ingaruka na Coronavirus

Diamond Platnumz, umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, yatangiye gutanga imfashanyo yageneye imiryango irenga 500 mu minsi ishize ubwo yari mukiganiro kuri Radio ye ya Wasafi FM.

Ubwo Diamond Platnumz yari mu kiganiro kuri iyi Radio, yabajwijwe icyo ari gufasha, abantu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus muri Tanzania, icyogihe yahise avugako azafasha imiryango igera kuri 500, akabishyurira ubukode bw’amazu ndetse n’ibyo kurya by’amezi atatu muri ibi bihe abantu benshi batari gukora.

Atanga imfashanyo yari yaremereye abaturage batishoboye muri Tanzania, Diamond yayitanze ahereye ku miryango ikennye kurusha indi, irimo abapfakazi 57, abana birera ndetse n’abafite ubumuga.

Buri wese yahawe ibahasha irimo amafaranga y’ubukode bw’inzu ndetse n’ibyo kurya bishobora kubamaza amezi atatu.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *