Daniel Arap Moi wayoboye Kenya imyaka isaga 24 yitabye Imana

Amakuru dukesha ikinyamakuru ALJAZEERA, avugako Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari we watangaje ko Daniel Arap Moi, wabaye Perezida wa Kenya igihe k’imyaka 24,  yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nairobi, aho yari arwariye guhera mu kwezi k’Ukwakira 2019.

Itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Perezida wa Kenya rivuga ko ubu igihugu kiri mu cyunamo kugeza igihe Arap Moi witabye Imana ku myaka 95 y’amavuko,  azashyingurirwa. Ibendera ry’igihugu ryururukijwe kugeza muri kimwe cya kabiri.

Arap Moi yavutse itariki 2 Nzeri 1924, avukira mu muryango w’abahinzi mu gace ka Baringo, rwagati muri Kenya. Yabanje kwitwa Torotich Arap (umuhungu wa), nyuma aza guhitamo izina rya Daniel, ubwo yigaga mu mashuri abanza, ari na bwo yabatijwe n’Abihayimana b’Abakirisitu.

Daniel Arap Moi wayoboye Kenya imyaka 24 yatabarutse

Daniel Arap Moi yari umunyepolitike waharaniraga cyane kuvugwa neza n’abaturage ba Kenya.

Yari umwe mu banyapolitike bake bo muri Kenya batavukaga mu moko abiri akomeye muri icyo gihugu, ari yo aba Kikuyu n’aba Luo. We yari umu Tugen, wo mu bwoko buto bwo muri Kenya, bw’aba Kalenjin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *