Covid-19: Amerika mu kangaratete, Miliyoni 30 mu rusobe rw’ibibazo na ho ibihumbi 63 bamaze gupfa

Miliyoni zisaga 30 z’abanyamerika bamaze gusaba ubufasha n’ibindi bigenerwa abinjiye mu bushomeri. Ibi bibaye mu gihe cy’ibyumweru 6, nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus gitumye ibikorwa byinshi bifunga imiryango.

Nkuko bigaragara, aba bantu barenze ababa muri New York na Michigan ubateranyije, ndetse bikaba ari ubwa mbere ibintu bibaye bibi kugeza kuri uru rwego.

Bitewe n’uko abakoresha bahagaritse guhemba abakozi, abahanga mu by’ubukungu bavuga ko ikigero cy’ubushomeri muri Mata gishobora kuzagera kuri 20%, akaba ari ubwa mbere cyaba kigeze aha nyuma y’akaga ko mu 1930 aho byageze kuri 25%.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2020, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gupfusha abantu benshi bagera ku 2 201 mu munsi umwe gusa. Ibi byatumye abamaze kwandura muri iki gihugu bagera ku 1 095 304, abamaze gupfa ni 63 871 mu gihe abamaze gukira ari 155 737.

Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zikomeje kuza imbere mu bihugu bimaze kugira umubare w’abanduye n’abishwe na Coronavirus ku Isi.

Imibare y’abishwe na Coronavirus mu mezi abiri gusa imaze kurenga kure abanyamerika 58,220 baguye mu Ntambara ya Vietnam, nyamara yo yaramaze imyaka yafi makumyabiri.

Inyigo yakozwe na Alexander Bick na Adam Blandin, yagaragaje ko hari abantu miliyoni 34 bashobora kuba baratakaje akazi kuva mu gice cya kabiri cya Werurwe ubwo ingamba zo kwirinda Coronavirus gukazwa, hagafungwa ibikorwa bitandukanye.

Impamvu iyi mibare irenze itangazwa ngo ni uko hari abandi bagera kuri miliyoni 12 batakaje akazi ariko batigeze basaba gufashwa mu gihe cy’ubushomeri barimo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba bigoye.

Imbaraga leta yashyize mu kugabanya ubushomeri ni uguha inguzanyo ubucuruzi buto ariko ntacyo biratanga kuko n’izayibonye zitarafungura ibikorwa ngo zishake abakozi.

Muri iki cyumweru Amerika yagaragaje ko ubukungu bwayo bwasubiye inyuma ku kigero cya 4.8%, mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka. Bikaba ari ubwa mbere bibayeho kuva mu 2008 ubwo habaga ibibazo by’ubukungu.

Biteganyijwe kandi ko ubukungu hagati ya Mata-Kamena buzagabanuka kuri 40%. Nta gihembwe na kimwe cyigeze kiba kibi nk’iki kuva imibare nk’iyi yatangira kubarwa nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi.

Umujyanama wa Perezida Trump witwa Kevin Hasset, aherutse gutangaza ati “Mu by’ukuri ni ibihe bikomeye. Ni ibihe bibi cyane ku bukungu bwacu ntekereza ko bitigeze bibaho. Tugiye kubona ikigero cy’ubushomeri cyegera icyo twabonye mu 1930”.

Mbere ya Coronavirus, ikigero cy’ubushomeri ku bari munsi y’imyaka 50 cyari kuri 3.5% muri Amerika. Hasset yavuze ko iyi mibare muri raporo ya Mata izatangazwa kuwa 8 Gicurasi iziyongera cyane guhera kuri 16% kuzamura.

Imibare yo kuri uyu wa Kane yerekanye ko ubushobozi bwo gusohora amafaranga ku baturage bwagabanutse kuri 7.5% muri Werurwe, ndetse ku mibare ya Mata bizarushaho kwiyongera.

Umujyanama wa Trump avuga ko ‘mu mezi abiri ari imbere agiye kuba mabi biteye ubwoba kuko hagiye kuboneka imibare yerekana gushegeshwa kw’igihugu guteye ubwoba’.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *