Coronavirus yagaragaye mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu mugi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bikaba byemejwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2020 nyuma y’ibyavuye mu kizamini.

Radiyo Top Congo dukesha aya makuru yahamirijwe na Minisitiri w’Ubuzima w’iki gihugu, Dr. Eteni Longondo, ivuga ko uyu murwayi yageze i Kinshasa aturutse mu Bubiligi, akaba yarahise ashyirwa mu kato.

Minisitiri Longondo ati: “ Ni umunyamahanga waturutse mu Bubiligi, wamenyekanye ageze ku butaka nyuma aza gusuzumwa. Byaje kugaragara ko afite Coronavirus n’ubwo yavuye mu Bubiligi ari muzima.”

Ikigiye gukurikiraho nk’uko Minisitiri Longondo abivuga, ni ugupima abantu bari kumwe n’uyu murwayi, bashyirwe mu kato kugira ngo batanduza n’abandi.
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ibaye igihugu cya 11 muri Afurika kigaragayemo umurwayi wa Coronavirus. Abamaze kwandura iki cyorezo muri ibi bihugu byose barenga gato 100.

Ni mu gihe kandi ku Isi yose, abantu barenga 113,000 bamaze kwandura, abakabakaba 4000 bakaba bamaze gupfa.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *