Congo: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare yasanzwe yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Général Delphin Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare mu gihugu cya Congo, yasanzwe iwe yapfuye.

Nk’uko byatangajwe mu makuru ya RFI yabitangaje, amakuru y’urupfu rwa Général Delphin Kahimbi yatanzwe n’umugore we n’abantu be ba hafi yemeza ko yitabye Imana.

Gen Kahimbi yari amaze iminsi akekwa amababa, ndetse yahamagajwe inshuro zitandukanye ngo abazwe ku byaha yakekwagaho birimo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro no kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu. Hari amakuru ko kuri uyu wa Kane yari yanahagaritswe mu mirimo.

Umuvugizi w’Ingabo za FARDC yatangaje ko hatangiye iperereza, yirinda kugira byinshi avuga kuri uru rupfu.

Uyu musirikare wari muri uyu mwanya kuva ku bwa Perezida Joseph Kabila akaba n’umwe mu bantu be ba hafi, yari mu bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera ibyaha yashinjwaga byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu minsi ishize nabwo Général Delphin Kahimbi yabujijwe kujya muri Afurika y’Epfo, aho byavugwaga ko yashakaga kujya kwivuza, ariko ubuyobozi bukamugiraho amakenga.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *