Champions League: Liverpool na Paris Saint-Germain zeretswe isomo rya ruhago mu mikino ibanza ya 1/8 (AMAFOTO)

Ikipe ya Atlético Madrid yo muri Espagne yatsinze Liverpool yo mu Bwongereza igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irushanwa rya UEFA Champions League ryakomeje ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020.

Atlético Madrid yari imbere y’abafana bayo, yatangiye umukino iri hejuru ndetse yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa gatatu, umupira Diego Costa yahinduye imbere y’izamu ntiwagera kuri Álvaro Morata.

Liverpool ifite igikombe giheruka, yatsinzwe igitego hakiri kare, c yabonetse ku munota wa kane gusa gitsinzwe na Saul Niguez ku mupira wari uvuye muri koruneri, Fabinho wari Liverpool ananirwa kuwukura imbere y’izamu.

Ángel Correa na Álvaro Morata babonye kandi uburyo bwiza ku ruhande rw’iyi kipe yo muri Espagne, Liverpool itabarwa n’umunyezamu Alisson Becker.

Iyi kipe yo mu Bwongereza yabonye uburyo bubiri bukomeye muri uyu mukino, bwashobora kuyihesha kwishyura, ariko imipira ntiyagana mu izamu.

Igitego Liverpool yatsindiwe na Mohamed Salah ku munota wa 27, cyanzwe nyuma yo gusanga mugenzi we Roberto Firmino yari yaraririye.

Mohamed Salah yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 53, umupira yateresheje umutwe ujya hanze mu gihe ishoti rikomeye ryatewe na Jordan Henderson na ryo ryanyuze ku ruhande rw’izamu rya Jan Oblak.

Umutoza Diego Simeone wa Atletico Madrid asuhuzanya na Jurgen Klopp wa Liverpool

Umutoza Jürgen Klopp yakuyemo Sadio Mané igice cya mbere kirangiye na Mohamed Salah ku munota wa 72, bombi basimbuwe na Divock Origi na Alex Oxlade-Chamberlain, ariko ntacyo bahinduye ku mukino.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, wasize Paris Saint-Germain itsindiwe mu Budage na Borussia Dortmund ibitego 2-1.

Dortmund ni yo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Erling Braut Haaland ku munota wa 69 mbere y’uko Neymar yishyurira PSG ku wa 75 ku mupira yaherejwe na Kylian Mbappé.

Nyuma y’iminota ibiri, Haaland w’imyaka 19 ukomoka muri Norvège, yatsinze igitego cyahesheje Dortmund intsinzi mu mukino ubanza, ku ishoti yatereye ahagana ku murongo w’urubuga rw’amahina.

Imikino yo kwishyura izaba mu kwezi gutaha, ku wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2020.

Uyu munsi ku wa Gatatu, hateganyijwe indi mikino ibiri ibanza ya 1/8, aho Atalanta yo mu Butaliyani yakira Valence C.F yo muri Espagne mu gihe Tottenham yo mu Bwongereza, yakira RB Leipzig yo mu Budage.

Amakipe yombi mu kibuga mbere y’uko umukino utangira

 

Saul Niguez atsinda igitego cya Atletico Madrid ari hagati ya Virgil van Djik n’umunyezamu Alisson
Sadio Mane yagize amahirwe yo kudahabwa ikarita y’umuhondo ubwo yari ahanganiye umupira na Sime Vrsaljko
Mohamed Salah yari yizeye ko yatsinze igitego cyo kwishyura ariko Firmino yari yarariye
Alisson yakuyemo umupira ukomeye watewe na Morata
Mohamed Salah yifashe mu mutwe nyuma yo guhusha uburyo bwiza ku mupira yateresheje umutwe

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *