Byose hanze! Ikinamico ya Diamond na Tanasha yatahuwe

Bimaze kumenyerwa mu mitwe ya bamwe ko Diamond ari umuhanzi wikundira guhinduranya abagore nk’uhinduranya imyambaro.

Biravugwa ko iyi ngeso ye yo kwikundira ab’igitsinagore cyane aribyo byamuteranyije n’umukunzi we Tanasha Donna bafitanye umwana w’umuhungu.

Inkomoko ya byose ni igitaramo cya Tanasha Diamond yagombaga kuririmbamo mu rwego rwo kumutera ingabo mu bitugu dore ko uyu mugore yatangaje ko agiye kwiyegurira umuziki.

Diamond Platnumz (Iburyo), Mama we, Sanura Sandra Kassim (Uwa 2 uhereye Ibumoso) n’umukunzi we Tanasha Donna (Uwa 2 uhereye Iburyo)

Biravugwa ko ibintu byaje guhinduka ubwo Tanasha yafataga Diamond ari kumwe n’undi mukobwa bagatongana cyane ibyari ukuririmba bikarangirira aho.

Ngo Diamond yahise afata icyemezo cyo kwitahira muri Tanzaniya, Naho Tanasha aguma muri Kenya ahagomba kubera igitaramo.

Iby’aya makuru bikimara kumenyekana bamwe babifashe nk’ikinamico aba bombi bari gukina kuko bari batangaje ko igitumye Diamond asubira muri Tanzaniya igitaraganya ari ukubera isabukuru ya mushiki we yifuza kwitabira.

Umuntu yakibaza ati ese koko iyi sabukuru ya mushiki we yaramutunguye ku buryo ahita agenda ataririmbye ?
Ese ntiwabona urukundo rwa Diamond na Tanasha ruri gusatira umusozo ?

Ese aho ntiwasanga Tanasha nawe agiye kugererwa mu kebo Zari na Hamissa Mobetto bagerewemo n’uyu muhanzi nyuma yo kubyarana nabo ?

Wowe ubyumva ute ?? Ibitekerezo byanyu ni ingenzi kuri iyi nkuru.

By Philippe Ndayisenga 

One thought on “Byose hanze! Ikinamico ya Diamond na Tanasha yatahuwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *