Byemejwe ko Ronaldinho akomeza gufungirwa muri Paraguay

Ronaldinho Gaucho, wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Brésil na FC Barcelona, yategetswe kuguma muri gereza yo muri Paraguay nyuma y’uko we na mukuru we ku wa Gatandatu bari basabye kurekurwa.

Ronaldinho wabaye umukinnyi ukomeye na murumuna we, Roberto Assis, bafatiwe muri Paraguay ku wa Gatanu bafite pasiporo z’impimbano zo muri icyo gihugu.

Bombi basabye ko barekurwa, aho Assis yavuze ko asanzwe agira uburwayi bw’umutima, ariko umucamanza yanze iki cyifuzo kuko nta bimenyetso yagaragaje.

Umucamanza Clara Ruiz Diaz yavuze ko “icyaha aba bagabo bombi bashinjwa gikomeye ndetse gihabanye n’amategeko leta ya Paraguay igenderaho.”

Umunyamategeko we Tarek Tuma yabwiye abanyamakuru ko “Ronaldinho atumva ibiri kuba.”

Umwe mu bayobozi ba Polisi yabwiye itangazamakuru ryo muri Paraguay ko bashyizwe muri gereza imwe n’izindi mfungwa, bahabwa isabune, umusego n’inzitarumubu.

Nubwo bamwe mu bakozi ba gereza bafashe amafoto hamwe n’uyu munyabigwi ukomoka muri Brésil, nta kwitabwaho kwihariye yigeze akorerwa.

Televiziyo ya Paraguay yerekanye Ronaldinho na mukuru we, bagera mu rukiko bambaye amapingu ahagana saa sita zo ku wa Gatandatu, muri icyo gihugu.

Aba bavandimwe bombi bari batumiwe muri Paraguay n’umwe mu bagabo bafite inzu y’urusimbi, bahagera ku wa Gatatu, aho bagombaga kwitabira ibikorwa by’umupira w’amaguru w’abana no kumurika igitabo.

Nubwo nk’uwabigize umwuga yakinnye kugeza mu 2015, Ronaldinho wakiniye amakipe yo muri Brésil arimo Atlético Mineiro, Flamengo na Fluminense, yari yihariye ubuhanga mu kibuga ku buryo yakundwaga n’abatari bake ku Isi.

Uyu mugabo w’imyaka 39 watowe nk’umukinnyi w’umwaka ku Isi mu 2004 na 2005, yatwaranye na Brésil igikombe cy’Isi mu 2005 ndetse na UEFA Champions League na FC Barcelone mu 2006.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *