Byafashe indi ntera ! Messi na Ronaldo bagiye gukinana

Uko bwije n’uko bukeye hakomeje gucicikana inkuru zivuga ko muri iyi minsi Messi atishimye mu ikipe ya FC Barcelona ndetse bikavugwa ko Juventus iyoboye amakipe yifuza uyu mukinnyi.

Mu gihe Juventus yaba imwegukanye yaba asanzemo Ronaldo bamaze imyaka irenga icumi bahanganira igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi.

Messi kandi ntago azajya muri Juventus wenyine kuko azahahurira n’umutoza Pep Gualdiola nk’uko inkuru dukesha The Sun ibivuga.

Ibinyamakuru byinshi byo ku mugabane w’Iburayi byandika ku nkuru za ruhago birahuriza ku kuba Juventus ishaka gushora amafaranga menshi ikubaka ikipe ikomeye y’amateka.

Twabibutsa ko Juventus iramutse ibashije guhuza Messi na Ronaldo atariyo kipe ya mbere yaba iciye agahigo nk’aka ko guhuza ibikomerezwa muri ruhago kuko ikipe ya Real Madrid yigeze kugura Zidane, Ronaldo, Beckam na Luis Figo kandi bose bari ibikomerezwa mu gihe cyabo.

Gusa ku rundi ruhande bamwe mu basesengura iby’umupira w’amaguru bemeza ko ibi ari ugushyushya imitwe y’abantu kuko bemeza ko Messi adashobora kuva muri Barca amaze gutwariramo ballon d’or esheshatu zose zinamugira uwa mbere umaze kwibikaho nyinshi aho arusha Ronaldo imwe.

By: Philippe Ndayisenga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *